Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURURutsiro: Hagiye guterwa ibiti bya kawa ibihumbi 195

Rutsiro: Hagiye guterwa ibiti bya kawa ibihumbi 195

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko muri uyu mwaka w’imihigo wa 2025/26 buzatera ibiti bya kawa bishya ibihumbi 195, mu kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

 

Iyi gahunda yo gutera ibiti bishya bya kawa izakorerwa mu mirenge ya Gihango, Mushubati na Mukura.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yagiranye na IGIHE, yavuze ko kongera ibiti bya kawa bizabafasha kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

Ati “Mu Mihigo yo kongera ibyoherezwa mu mahanga binyuze mu kongera kawa iheze, umwaka ushize wa 2024/25 twari twarahize toni 1.230, umuhigo tuwurengaho tugeza kuri toni 1.611.”

“Twabonye ko kawa ari igihingwa cyadufasha kugabanya ubukene mu baturage muri uyu mwaka w’imihigo wa 2025/26, duhiga kongera ibiti byayo, dutera ibiti bishya 195.000.”

Imibare yo mu 2023 igaragaza ko ubuso buhinzeho kawa mu Rwanda bwageraga kuri hegitari 42.229 buvuye kuri hegitari 39.844 bwari buhinzeho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21.

Iyi mibare yo muri 2023 yagaragaje ko umusaruro ku giti kimwe cya kawa wageze ku bilo 2,6 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23.

Leta y’u Rwanda ni ifite inshingano zo kuzamura ubwiza bwa kawa guhera ku bahinzi, abayitunganya no kubafasha kubona amasoko.

Abahanga mu by’ubuhinzi bwa kawa bavuga ko kuva uhinze ingemwe zayo, utangira kuyisarura ku myaka ibiri.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments