Abahagarariye Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019 bari muri Afurika y’Epfo muri gahunda y’ibiganiro by’amahoro byateguwe n’umuryango wa Thabo Mbeki.
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, aherutse kubwira abanyamakuru ko azohereza itsinda rinini muri Afurika y’Epfo kugira ngo hamwe n’abandi Banye-Congo baganire ku buryo ibibazo byugarije RDC byakemuka.
Nk’uko Nangaa yabiteguje, iri tsinda riyobowe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ryamaze kugera muri Afurika y’Epfo, ryanitabiriye inama mpuzamahanga y’amahoro n’umutekano itegurwa n’umuryango wa Mbeki, mbere yo kujya mu biganiro.
Kabila uri mu batumiwe n’umuryango wa Mbeki, yohereje muri Afurika y’Epfo intumwa zirimo Néhémie Mwilanya wabaye umuyobozi w’ibiro bye ubwo yari Perezida wa RDC, Andre Kimbuta wabaye Guverineri wa Kinshasa, Francine Muyumba wabaye Senateri na Félix Momat Kitenge wabaye Minisitiri wungirije ushinzwe ingengo y’imari.
Ibi biganiro by’amahoro byatumiwemo abantu benshi barimo abo mu butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi n’abatavuga rumwe na bwo, gusa ababa muri RDC bimwe visa na Leta ya Afurika y’Epfo kubera impamvu itatangajwe.
Perezida Tshisekedi yasubije ubutumire bw’umuryango wa Mbeki ko Abanye-Congo badakeneye umuhuza kugira ngo baganire ku buryo bakemura ibibazo byabo, bityo ko ibiganiro by’amahoro bitegurirwa hanze bigamije kubarangaza.
Yatanze ubu butumwa nyuma y’aho Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, atangaje ko nta muntu n’umwe wo mu butegetsi uzajya muri ibi biganiro, kuko ngo byagaragaye ko Mbeki atumva neza ikibazo cy’igihugu cyabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa 4 Nzeri Kanyuka yatangaje ko amagambo ya Tshisekedi atesha agaciro ibindi biganiro by’amahoro biyoborwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta ya Qatar.
Yagize ati “Ikarita nyizi neza. Washington ntiri muri RDC, Doha ntiri muri RDC, ni amahanga. Kubera iki avuga ko adashaka kurangazwa n’ibiganiro byo hanze? Yavugaga ko yafunze amarembo y’ibiganiro byose, ashaka intambara. Ibi ni byo yahoze avuga kuva mu ntangiriro.”
Thabo Mbeki yabaye Perezida wa Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008. Ni umwe mu banyapolitiki bo muri Afurika bakurikiraniye hafi ibibazo byo muri RDC, banabisobanukiwe neza.