Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAU Burayi bwijeje Ukraine umutekano

U Burayi bwijeje Ukraine umutekano

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko mu gihe amasezerano y’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine yashyirwaho umukono, ibihugu by’i Burayi bizafasha mu gucungira umutekano iki gihugu.

 

Yabigarutseho nyuma y’igihe kirekire ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ubutabarane, OTAN, bijya impaka ku buryo bwo gucungira umutekano Ukraine igihe hazaba hasinywe amasezserano y’amahoro n’u Burusiya.

Yagize ati “Twe ibihugu by’i Burayi twiteguye guha Ukraine n’abaturage bayo umutekano igihe amasezerano y’amahoro azaba asinywe.”

Macron yavuze ko ibijyanye n’imyiteguro n’inyandiko zisobanura byose zateguwe ku wa 3 Nzeri 2025 mu nama ya ba Minisitiri b’Umutekano, ariko bikorwa mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ingamba z’umutekano zihamye zemeranywaho mu nama y’ibihugu bishyigikiye igihugu cye iteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2025.

Ukraine yasabye ibihugu by’i Burayi gutanga uburyo bwo kurindira umutekano iki gihugu bwasimbura ubwirinzi bwa OTAN, nyuma y’uko Amerika ibujije Ukraine kujya muri uyu muryango.

Ibihugu byinshi by’i Burayi birimo u Bufaransa n’u Bwongereza byiyemeje kurindira umutekano Ukraine, gusa Amerika yo yavuze ko izatanga ubufasha gusa.

U Burusiya bwamaze gutangaza ko butazihanganira kubona ingabo zo mu bihugu bigize OTAN ziri ku butaka bwa Ukraine, n’iyo zaba zahawe ubutumwa bwo kubungabunga amahoro. Amerika yifuza ko izi nshingano zahabwa ingabo z’u Bushinwa.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments