Michael Bay uri mu bakomeye ku Isi mu bijyanye no kuyobora filime, akaba yaragize uruhare mu zirimo Bad Boys I na II, The Rock n’izindi nyinshi, ategerejwe i Kigali aho ari umwe mu bazita abana b’ingagi ku wa 5 Nzeri 2025.
Uyu mugabo washyizwe ku rutonde rw’abazita abana b’ingagi, ubusanzwe yitwa Michael Benjamin Bay akaba afite imyaka 60 y’amavuko.
Azwi cyane mu bijyanye no kuyobora filime zirimo Bad Boys yasohotse mu 1995 ndetse n’igice cya kabiri cyayo cyasohotse mu 2003, yayoboye kandi The Rock yagiye hanze mu 1996, Armageddon yasohotse mu 1998, 13 Hours: The Secret Soldiers of Benghazi yasohotse mu 2016, ibice bitanu bibanza bya Transformers, 6 Underground yasohotse mu 2019 na Ambulance yasohotse mu 2022.
Filime yayoboye muri rusange zinjije arenga arenga 6.6$ bimushyira ku mwanya wa gatanu w’abayobora filime zicuruza cyane ku Isi.
Uyu mugabo wavukiye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu bashinze inzu itunganya filime yitwa ‘The Institute’ ndetse akaba n’umwe muri ba banyamigabane ba Platinum Dunes yashinze mu 2001.
Abandi bafite amazina mu myidagaduro batangajwe ko bazita amazina abana b’ingagi barimo Yemi Alade, Kadja Nin, Michelle Yeoh Todt n’abandi biganjemo abafite amazina akomeye mu bucuruzi, siporo n’ibindi.

