Nyuma y’aho i Bujumbura humvikanye inkuru idasanzwe yo gutandukanya abagabo n’abagore ku mirongo mu gihe bategereje imodoka muri gare, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kwisubira.
Iki cyemezo cyari cyafashwe biturutse ku kwinuba kw’abagore n’abakobwa bajya gutega bisi muri gare y’i Bujumbura. Bavugaga ko iyo bari mu mirongo, abagabo cyangwa se abasore babegereza imibiri yabo cyangwa se bakabakora ku bibuno.
Kubera uku kwinuba, ku wa 3 Nzeri 2025 ubuyobozi bushinzwe gutwara abantu n’ibintu bwategetse ko abagabo bajya batonda imirongo ukwabo, n’abagore ukwabo, kandi bakajya mu modoka zitandukanye mu rwego rwo guca iyi ngeso.
Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu i Bujumbura, Mbazabugabo Fabrice, kuri uyu wa 4 Nzeri yagize ati “Kiriya cyemezo cyari cyafashwe kubera abagore bakomeje gutanga ikirego mu nzego z’umujyi wa Bujumbura, bavuga ko bahohoterwa iyo batondanye n’abagabo cyangwa abasore, bagenda babakorakora ku bibuno, abandi ngo bakabashyiraho ibitsina.”
Mbazabugabo yasobanuye yaganiriye n’abashinzwe umutekano, bemeranya ko abagabo n’abagore bongera kujya batonda umurongo umwe, ariko noneho bagahana intera kugira ngo birinde gukoranaho.
Uyu muyobozi yahaye abagabo n’abasore ubutumwa bugira buti “Uri umugabo cyangwa umusore ukabona imbere yawe hari umugore cyangwa umukobwa, gerageza usige umwanya, ureke kumwegamiraho.”
