Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryemeje ko riri gukoza imitwe y’intoki ku mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wegereye umupaka w’u Burundi.
Umuvugizi wungirije wa AFC/M23, Dr. Balinda Oscar, yasobanuye ko abarwanyi ba AFC/M23 bari mu misozi miremire ikikije uyu mujyi, bityo ko bari hafi cyane yawo.
Ati “Buriya iyi Uvira mwumva ni umujyi uri hakurya ya Bujumbura, mu bilometero nka bitanu. Kandi ikaba iri ahantu mu kibaya cy’Ikiyaga cya Tanganyika, ahandi ari imisozi ihanamye. Muri iyo misozi rero twe turimo. Mu misozi ya Uvira!”
Dr. Balinda yasobanuye ko nubwo abarwanyi ba AFC/M23 basa n’abari hejuru y’umujyi wa Uvira, atavuga ko bawufashe kuko bafite uburyo barwanamo. Ati “Igihe nikigera tuzabibamenyesha.”
Ubwo AFC/M23 yafataga Bukavu muri Gashyantare 2025, byari byitezwe ko bashobora kwinjira mu mujyi wa Uvira vuba cyane ariko ntiyabikoze. Dr. Balinda yasobanuye ko uku gutinda kwatewe n’imiterere y’ibice bihakikije kuko bisaba kujyayo n’amaguru.
Umuvugizi wungirije w’iri huriro yagaragaje ko icyo abarwanyi babo bashyize imbere ari ukurinda umutekano w’abaturage bakomeje kugabwaho ibitero n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, cyane cyane Abanyamulenge batuye mu misozi ya Minembwe.
AFC/M23 tariki ya 4 Nzeri yatangaje ko abaturage bo muri Uvira na Ituri bakomeje kwicwa kandi ko itazongera kwihanganira ubu bugizi bwa nabi. Ni ubutumwa bwacaga amarenga ko iri huriro rishobora kwinjira muri ibi bice.