Itsinda ry’Abadepite ba Pakistan ryiyemeje gushimangira ubucuti n’u Rwanda ryasabye ko kugira ngo umubano w’ibihugu byombi urusheho gushinga imizi no kubyara umusaruro byaba byiza n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda irishyizeho bakajya bakorana mu buryo bwa hafi.
Byagarutsweho mu biganiro byahuje Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan, Fatou Harerimana, n’Abadepite biyemeje gushimangira ubucuti n’u Rwanda ku wa 4 Nzeri 2025.
Aba badepite barimo Aasia Ishaque Siddiqui, Anjum Aqeel Khan, Ahmed Saleem Siddiqui, na Sabheen Ghoury bagaragaje ko haramutse hariho itsinda nk’iryabo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda byafasha kubyaza umusaruro umubano w’ibihugu byombi.
Aasia Ishaque Siddiqui yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu mikoranire hagati ya guverinoma zombi, inzego z’ubucuruzi, no gukorana bya hafi mu rwego w’amabanki, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, gusangira umuco n’imikoranire hagati y’Inteko Zishinga Amategeko.
Yijeje ko azafatanya na Ambasaderi w’u Rwanda gukorana n’inzego zitandukanye muri Pakistan ku buryo amasezerano y’imikoranire ari mu nzira yose ashyirwaho umukono, hagamijwe kongera ikibatsi mu mubano.
Amb Harerimana yashimye ibyifuzo by’aba badepite anagaragaza ko ubufatanye mu bukungu n’urwego rw’ingabo ari ingenzi cyane.
Yavuze ko hari gushyirwa imbaraga mu byafasha ngo amasezerano ajyanye n’imyitozo yihariye ya gisirikare igamije kuzamura ubushobozi bw’urwego ashyirweho umukono.
Itsinda ry’abadepite rigamije ubucuti hagati y’u Rwanda na Pakistan ryiyemeje ko rizakomeza guharanira umubano mwiza hagati y’impande zombi, binyuze mu gushyigikira byimazeyo gahunda zigamije kuwushimangira mu bya politiki, ubukungu, umuco, ingabo n’ibindi.