Mike Tyson na Floyd Mayweather bafite izina rikomeye mu iteramakofe, bagiye guhurira mu mukino karundura uteganyijwe mu mwaka utaha wa 2026.
Ntihatangajwe aho uyu murwano uzabera, icyakora ibi bihangange byahoze bikina uyu mukino byemeje ko uhari kandi uzaryohera abafana.
Mayweather yagize ati “Musanzwe mubizi ko icyo ngiyemo kigomba kuba ari kinini kandi ari icy’abanyabigwi. Ninjye wa mbere mu iteramakofi, rero abafana tuzabaha ibyo bifuza.”
Ni mu gihe Tyson we yavuze ko atatekerezaga ko umukino nk’uyu uzabaho.
Floyd Mayweather afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’iteramakofe babayeho mu mateka, aho yatsinze imirwano 50 muri 59 yakinnye.
Ni mu gihe Mike Tyson we yegukanye umudali w’indwanyi idatsindwa mu 1987 na 1990. Aba bakinnyi bombi basezeye gukina nk’ababigize umwuga, aho Mayweather yasezeye mu 2017, mu gihe Tyson ari mu 2005.