Imyigaragambyo y’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo mu mujyi wa Uvira, yo kwamagana ishyirwaho rya Brig Gen. Gasita Olivier wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yapfiriyemo abantu batatu.
Wazalendo isanzwe ishyigikiwe na Leta ya RDC yatangiye iyi myigaragambyo tariki ya 2 Nzeri 2025. Yafunze umuhanda munini wo muri Uvira, ihagarika ibikorwa byose abaturage bakesha imibereho n’iterambere.
Perezida Félix Tshisekedi mu Ukuboza 2024 yagize Brig Gen Gasita umuyobozi wungirije w’akarere ka gisirikare ka 33 ushinzwe ibikorwa n’ubutasi. Wazalendo bavuga ko badashobora kwemera ko akorera muri Uvira kuko ngo ni Umunyamulenge akaba n’Umunyarwanda.
Aba barwanyi bamunzwe n’ivanguramoko bamenyesheje ubuyobozi bwo muri RDC ko bazahagarika imyigaragambyo mu gihe Brig. Gen. Gasita azaba akuwe muri Uvira, agasimbuzwa undi muntu bazifatanya mu kurinda uyu mujyi.
Ku wa 4 Nzeri, imyigaragambyo yafashe intera, Wazalendo bakomeretsa abasivili benshi. Batatu muri abo barimo abamotari babiri bishwe n’ibikomere nk’uko ubuyobozi bwo mu rwego rw’ubuzima muri Uvira bubyemeza.
Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj. Sylvain Ekenge Bomusa, yamenyesheje Wazalendo ko Perezida Tshisekedi ari we wohereje Brig Gen. Gasita muri Uvira kandi ko uyu musirikare atigeze agambanira igihugu, bityo ko bakwiye kumureka agakora inshingano.
Yagize ati “Gen Gasita ni umuntu ukunda igihugu by’ukuri kandi yarabigaragaje aho yanyuze hose. Iyo aba akekwa, ntabwo aba yidegembya uyu munsi.”
Umudepite uhagarariye Uvira mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, Justin Bitakwira, yatangaje ko iki kibazo gikomeye kurusha uko abari i Kinshasa babitekereza kuko ubuzima bw’abaturage bwahagaze. Yasabye Perezida Tshisekedi kugikemura.
