Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare bo muri Brigade ya 503 ibariza muri Diviziyo ya Kabiri, mu rugendo rw’imyitozo rwabereye mu Karere ka Musanze, aho yabibukije ko umusirikare udafite ubuzima bwiza adashobora kurinda u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda.
Urugendo rw’ibilomterero 26 aba basirikare bakoze, rwatangiriye mu Kigo cya gisirikare cya Kinigi, banyura mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kingi, Ibiro by’Umurenge wa Musanze, rukomereza ku Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri, nyuma ruza gusozwa basubira mu nzira banyuze.
Iyi myitozo yakozwe mu rwego rwo gukurikiza inama ziheruka gutangwa n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, ukunze gusaba ko abasirikare ba RDF bagomba guhora bitabira imyitozo ngororamubiri kubera ko ibafasha kugira ubuzima bwiza.
Ubwo Maj Gen Nyakarundi, yaganirizaga aba basirikare babarizwa muri Brigade ya 503, yababwiye ko umusirikare udafite ubuzima bwiza, adashobora kurinda neza igihugu.
Yakomeje avuga ko intege nke z’umubiri zituma umuntu ntacyo yakwigezaho, ko gukora imyitozo bidakwiriye kuba mu rwego rwo kwitegura intambara gusa ahubwo ko binagira ingaruka nziza mu buzima rusange.

