Abahanga mu by’Ubuzima mu Burusiya bagaragaje ko hagiye gutangira gukoreshwa urukingo rushya rwa kanseri nyuma y’aho igeragezwa ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje ko rukora neza ku kigero cya 80%.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (FMBA), Veronika Skvortsova, yavuze ko mu igeragezwa ry’ibanze rimaze imyaka itatu uru rukingo rwatanze ibisubizo byiza, igisigaye ari ukwemezwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Burusiya.
Yagize ati “Igeragezwa ryagaragaje ko urukingo rwizewe kuko harimo nko kurukoresha inshuro nyinshi n’ubushobozi bwo gukora neza, aho byagaragaye ko rugabanya ingano ya kanseri kandi rugatuma idakura ku kigero cya 80%.”
Akomeza agira ati “Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko urukingo rwongera amahirwe yo kubaho, na byo ni ingenzi cyane. Twashyikirije Minisiteri y’Ubuzima impapuro zisaba uburenganzira bwo kurukoresha mu buryo bw’ubuvuzi mu mpera z’Impeshyi.”
Ikigo gikora Ubushakashatsi cya Gamaleya cyakoze uru rukingo, cyatangaje ko rukoresha ikoranabuhanga rya mRNA ry’ubwenge buhangano (AI) hagamijwe kwigisha ubudahangarwa bw’umubiri kurwanya utunyangingo twa kanseri.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Gamaleya, Alexander Gintsburg, yavuze ko uru rukingo ruzagengwa n’amategeko yihariye bitewe n’uburyo rukozemo.
Ati: “Ni uburyo butandukanye cyane n’ubwari busanzwe bukoreshwa mu kwandikisha imiti isanzwe.”
Iki kigo cya Gamaleya kandi ni cyo cyakoze urukingo rwa Sputnik V rwa Covid-19 kikaba kiri no gukora urwa Virusi itera SIDA rukoresheje ikoranabuhanga rya mRNA.