Simon Peter Engurait wari usanzwe ari Umupadiri ukomoka muri Uganda yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Houma-Thibodaux muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Izi nshingano nshya Peter Engurait yazihawe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léo XIV, ku wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025.
Diyosezi ya Houma-Thibodaux uyu Musenyeri ahawe kuyobora iherereye muri Leta ya Louisiana.
Engurait abaye Umunya-Uganda wa mbere uhawe kuyobora Diyosezi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko akaba uwa kabiri uhawe kuyobora diyosezi yo mu mahanga nyuma ya Joseph Mary Kizito wahawe kuyobora iyo muri Afurika y’Epfo.
Simon Peter Engurait yize mu Iseminari yitiriwe Mutagatifu Petero mu gace ka Soroti, akomereza mu Iseminari nkuru ya Katigondo, nyuma amasomo ayakomereza muri Kaminuza ya Makerere.
Mu 2007 yagiye kwiga mu Iseminari nkuru ya Diyosezi ya Houma-Thibodaux, akomereza mu ya Notre Dame iherereye muri New Orleans. Mu 2012 nibwo yahawe isakaramentu ry’Ubusaserodoti.