Ku bari i Kigali no mu bice bitandukanye by’igihugu, ahagana saa Moya z’ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 2025 babonye ubwirakabiri (eclipse total de la lune) ndetse bwamaze igihe kirekire, ariko bwagaragaye no ku Isi hose muri rusange.
Ubwirakabiri bwabonywe n’abatuye muri Aziya, Afurika, ndetse n’u Burayi babonye ukwezi kwabaye nk’amaraso kwagaragaye ubwirakabiri.
Ubwirakabiri bwatangiye kugaragara Saa 17:30 za nimugoroba ku isaha ngengamasaha burangira Saa 18:52.
Kugira ngo habeho ukwezi kw’amaraso cyangwa ‘blood moon’ biterwa n’uko Izuba, Isi n’ukwezi bijya ku murongo umwe, ibyo bituma Isi ijya hagati y’Izuba n’Ukwezi bigatuma imirasire y’izuba itabasha kugera ku ukwezi neza aho kugira ngo gukomeze kugaragare neza, ukwezi kugaragara mu ibara ritukura cyane.
Ubu bwirakabiri bwuzuye ‘total lunar eclipse’ bwagaragaye neza mu bihugu byo muri Aziya birimo u Buhinde n’u Bushinwa.
Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba na byo byagaragayemo ubu bwirikabari ndetse no mu Burengerazuba bwo muri Australia.
Ubwirakabiri nk’ubu bwaherukaga kugaragara muri Werurwe 2025, gusa no mu 2022 bwari bwagaragaye.
