Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUUrubyiruko rwasabwe kwirinda kugwa mu mutego w’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga

Urubyiruko rwasabwe kwirinda kugwa mu mutego w’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga

Ubunyamabanga bw’Ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, EASF, bwasabye urubyiruko rwo muri Afurika kuba maso no kwirinda kugwa mu mutego w’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze mu kwizezwa ibyiza.

 

Byagarutsweho kuri uyu wa 8 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo kubungabunga amakuru yo ku ikoranabuhanga no kwirinda ibyaha birikorerwaho birimo n’iterabwoba.

Ni amahugurwa yahuje abo mu nzego zitandukanye zirimo iz’umutekano nk’abasirikare n’abapolisi, abo mu nzego zifata ibyemezo, abashyira mu bikorwa ibyo politiki zinyuranye ziteganya, abo mu nzego z’ubutabera, ikoranabuhanga n’urubyiruko runyuranye rwiganjemo urwo muri za Kaminuza.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho, David Kanamugire, yagaragaje ko muri iki gihe ikoranabuhanga rifite akamaro kenshi mu buzima bwa muntu n’iterambere.

Yanavuze ko hari abarikoresha mu buryo bubi kandi ko usanga urubyiruko ari rwo rwibandwaho cyane bityo arusaba kwitwararika no kuba maso mu kwirinda ibishobora kurushora mu byaha rwibwira ko ari ibintu byiza rugiyemo ahubwo rugaharanira kuribyaza umusaruro mu buryo buboneye.

Ati “Isi turimo uyu munsi iri kurushaho kugendera ku ikoranabuhanga. Uburyo bwo kubyaza umusaruro iri koranabuhanga no kurikoresha mu buryo bufite akamaro, harimo no kubona akazi, bushingiye cyane ku bushobozi bwo kurikoresha neza no kuribyaza umusaruro. Uruhare rukomeye ni urw’urubyiruko.”

Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri EACSF, Maj Faustin Ngaboyimanzi, yagaragaje ko ayo mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha abantu kugira ubumenyi bwisumbuyeho ku byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga no kumenya uko babyirinda.

Harimo kandi gufasha urubyiruko gusobanukirwa neza, ameyeri akoreshwa n’abashaka kurushora muri ibyo cyangwa kubirukoresha ku gahato.

Bimwe mu byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga harimo icuruzwa ry’abantu, ibyaha byo gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba, ubujura, gushukishwa imirimo kandi idahari n’ibindi.

Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragaje ko agiye kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi no kurushaho kongera ubumenyi nk’uko Kayitesi yabigarutseho.

Ati “Urubyiruko ni twe dufite uruhare runini mu gukumira, kuko ari twe ahanini duhura na byo, tugashukwa kuko turi gushaka gutera imbere cyane, ugasanga baratwibira ku ikoranabuhanga batubeshya ko hari nk’akazi kandi ntako. Icyo nabwira urubyiruko ni uko rugomba kwirinda kuko ibyo babona byose si ko byizewe, bagomba kugira amakenga bakaba babaza n’abandi mbere y’uko bishora mu bintu runaka.”

Yavuze ko nk’abakobwa bakunze kugwa mu mutego wo gushukwa cyane kubera kwizera ibyo babonye no kwifuza ubuzima bwiza, asaba ko barushaho kugira amakenga no kuba maso.

Uwayo Rwema Emmanuel yavuze ko abantu bakwiye kumenya ibijyanye n’uko bagomba kurinda umutekano w’amakuru mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kwirinda ibyaha by’ikoranabuhanga no kwirinda gushukwa n’uwo ari we wese.

Yemeje ko iyo ufite amakuru ya nyayo bikurinda kuba wakwemera cyangwa ukizera amakuru yose wabona utayafitiye gihamya.

Urubyiruko rwo mu bihugu bya Afurika ruri mu bakunze kwibasirwa n’abashaka kubashukisha imirimo runaka mu bihugu binyuranye, nyamara bagamije kurushora mu byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga n’ibindi birushyira mu kaga.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho, David Kanamugire, yagaragaje ko muri iki gihe ikoranabuhanga rifite akamaro ariko risaba kwitonderwa
Inzego z’Umutekano zirahagarariwe muri aya mahugurwa
Amahugurwa yitabiriwe n’ingeri zinyuranye

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments