Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAU Bwongereza: Abimukira batemewe n’amategeko bagiye kwimurirwa mu bigo bya gisirikare

U Bwongereza: Abimukira batemewe n’amategeko bagiye kwimurirwa mu bigo bya gisirikare

Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko iteganya gucumbikira abimukira binjiye muri icyo gihugu bitemewe n’amategeko mu bigo bya gisirikare nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yatewe n’akarengane kavugwa mu mahoteli bacumbikiwemo.

 

Ni imyigaragambyo yabaye hirya no hino mu Bwongereza nyuma y’uko muri Nyakanga, umukobwa w’imyaka 14 afashwe ku ngufu n’umwimukira wari ucumbitse muri hoteli iherereye mu Mujyi wa Epping.

Kugeza muri Nyakanga, abasaba ubuhungiro bagera ku 45.000 bari bacumbikiwe mu mahoteli.

Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka bigaragaza ko gucumbikira abasaba ubuhungiro bitwara byibura hafi miliyoni 6 z’Amayero buri munsi. Ni ikiguzi cyateje uburakari mu baturage mu gihe u Bwongereza buhanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu.

Ibi biro byatangaje ko ku wa Gatatu gusa, abimukira barenga 1.000 bambutse binjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto bagerageza kwinjira mu gihugu.

Minisitiri w’Ingabo, John Healey, yabwiye Sky News ko hari kurebwa uburyo bwo gukoresha ibigo bya gisirikare mu gucumbikira abo bimukira by’igihe gito.

Ati “Turimo kureba uburyo twakoresha ibigo bya gisirikare n’ibitari ibya gisirikare mu gucumbikira by’igihe gito abantu bambuka muri ubu buryo bw’ubwato buto bashobora kuba badafite uburenganzira bwo kuba hano.”

Yongeyeho ko abimukira bagomba gukurikiranwa vuba kugira ngo hamenyekane niba bashobora kwirukanwa.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, aherutse gukora impinduka mu bagize guverinoma ashyiraho Shaban Mahmood nka Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, aho yahawe inshingano n’uburenganzira bwo gukemura ikibazo cy’amahoteli y’abimukira n’icy’umubare munini w’abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abimukira batemewe n’amategeko bagiye kwimurirwa mu kigo cya gisirikare
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments