Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOAgahinda k’abakobwa bakina umupira w’amaguru bakabita abagabo

Agahinda k’abakobwa bakina umupira w’amaguru bakabita abagabo

Nyirahabimana Jacqueline, umukobwa wo mu Karere ka Nyagatare usanzwe akina umupira w’amaguru mu Ikipe ya Muhazi WFC na mugenzi we Mutuyimana Sandrine ukinira Ikipe ya Inyemera WFC ndetse n’Ikipe y’Igihugu mu mupira w’amaguru, bombi bavuga ko babangamiwe n’abantu babita abagabo bitewe n’imiterere yabo yatumye batamera amabere.

 

Ku bibuga byinshi aho Nyirahabimana aba ari gukinira, usanga hari abafana benshi baje kumushyigikira, bamwe bavuga ko atari umukobwa bitewe n’uko asanzwe yogosha ubwanwa ndetse akaba nta n’amabere afite.

Kuri Mutuyimana we biba akarusho kuko azi umupira cyane, akanamenya kwiruka cyane, byakongeraho imiterere ye ugasanga ni bake bemera ko ari umukobwa.

Mu kiganiro aba bakobwa bagiranye na IGIHE, bavuze ko imiterere yabo rimwe na rimwe ituma bagira ipfunwe kuko hari abantu benshi bababona bakabatangarira bavuga ko ari abagabo, bitewe n’uko nta mabere bafite kandi n’imiterere yabo yatumye bisanga basa n’abagabo.

Nyirahabimana yagize ati “Njyewe uko mbyakira baranganiriza benshi bakambaza ngo Jacqueline ko nta mabere ufite, ko ufite ubwanwa, ko tubona mu isura yawe uri umuhungu, urumva wakina ute mu bakobwa? Rero njyewe navutse nisanga gutya, Imana ni yo ibigena, nta muntu witeraho amabere, nta muntu wayaguha Imana ubwayo ni yo itanga byose kandi ni na yo yaturemye.’’

Nyirahabimana yavuze ko iyo ari mu kibuga aba atumva andi magambo y’abafana baba bamwita umuhungu, ahubwo ko aba agamije gutuma n’undi mukobwa wavukanye imisemburo y’abahungu yitinyuka akareka kwihisha cyangwa guterwa ipfunwe n’imiterere ye.

Ati “Turi mu gihugu cy’amahoro aho tujya hose haba hari umutekano nta pfunwe nkigira ugereranyije na mbere. Buri munsi iyo ngenda mpura n’abantu bantangarira ariko rwose nariyakiriye ko ariko Imana yandemye n’abandi bameze nkanjye nabasaba kwiyakira.’’

Nyirahabimana yavuze ko kumufata nk’abahungu byatangiye kera ubwo yigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakiganda, ishuri riherereye mu Karere avukamo ka Nyagatare, icyo gihe ngo kuva ku barimu ntibemeraga ko ari umukobwa kuko imiterere ye yatumaga buri wese amwibazaho.

Ati “Abandi bameze nkanjye ndabashishikariza kwitinyuka kuko barashoboye, bumve ko kuvugwa bitababuza gutera imbere. Ikindi nasaba abantu ni uko bagabanya ayo magambo mabi yo kubwira umuntu ngo ni umugabo kandi ari umukobwa, birakomeretsa cyane iyo utihaye amahoro rwose nibabireke.’’

Mutuyimana Sandrine we avuga ko iyo abona abantu bamutangarira kubera imiterere y’umubiri we bitamutera ikibazo, cyane cyane iyo ari mu kibuga kuko ngo abenshi baba bamushyigikiye cyane.

Ati “Igihe bintera ipfunwe ni igihe ngenda mu nzira nkabona barandangarira ngo nta mabere mfite, bintera ipfunwe kuko amabere si njye uyiha, ikindi mfite imyaka 18 ndumva isaha n’isaha azaza nta mpamvu yo kwiheba. Abakobwa bameze nkanjye nababwira ko bakwiriye kudaterwa ipfunwe n’imiterere yabo kuko ntabwo ari twe twiremye.’’

Aba bakobwa basaba abantu kwirinda kubwira abantu bameze nka bo amagambo mabi atuma bagira ipfunwe ngo kuko atari bo biremye.

Basabye abandi bakobwa bafite ubwanwa, ijwi nk’iry’abagabo n’indi miterere idasanzwe kwitinyuka aho guhora bihishe abantu.

Nyirahabimana Jacqueline ni umukinnyi wa Muhazi United WFC

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments