Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwagaragaje bimwe mu byabafashije kuza ku isonga mu bizamini bya Leta harimo kongera imbaraga mu kugaburira abana ku mashuri, gukorera ku mihigo ndetse no gukorana bya hafi n’ababyeyi.
Akarere ka Kayonza kari mu turere twatsindishije neza mu byiciro Byose. Mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye kabaye aka mbere mu gihugu n’amanota 96,9%. Mu cyiciro rusange Kayonza yabaye iya gatatu igira amanota 78,4% naho mu mashuri abanza aka karere kabaye aka gatandatu n’amanota 85,49%.
Ni ibintu bitari bisanzwe kuko mu myaka yashize aka Karere kakunze kuza mu turere turimo hagati ubundi kakaza mu turere twa nyuma.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko hari ingamba bashyizeho nyuma yo kubona ko hakenewe impinduka mu kwita ku banyeshuri. Muri izo ngamba yavuze ko harimo kuzamurira urwego buri kigo ku buryo kigira ku gisanzwe gitsinda neza.
Ati “Ingamba zagiye zifatwa icya mbere twashyize imbaraga mu kugaburira abana ku mashuri, iyi ni gahunda ya Leta ariko twayihaye imbaraga mu buryo bwihariye ku buryo twakoresheje neza ubutaka bw’amashuri kugira ngo abana babashe kubona imboga n’imbuto.’’
Yakomeje avuga ko “Ikindi mu minsi yashize twaricaye turavuga ngo ese ko hari ibigo by’amashuri bikora neza, hakaba n’ibindi bidatsindisha neza, abakoze neza abandi babigiraho iki? byatumye dukora akantu kagaragaza icyo umuyobozi w’ishuri akwiye gukora, icyo umwarimu akwiye gukora buri munsi ku buryo bifasha umwana mu mitsindire, akabikora kandi buri munsi.’’
Meya Nyemazi yakomeje avuga ko banongereye uburyo bwo gusinya imihigo hagati y’Umuyobozi w’Akarere, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge n’Umuyobozi w’ikigo. Iyo mihigo ngo yabafashije gukora cyane.
Ati “Ikindi twakoze cyane ni ukubazwa inshingano, hari aho byagaragaye ko hari uburangare mu bigo by’amashuri bimwe na bimwe, bamwe ntibakore neza, ariko twashyizeho uburyo bwo kubakurikirana, ibyo batakoze neza bakabibazwa, ibyo batwaye bakabigarura. Hari n’ikindi twakoze cyo tureba ko abana bari kwigira ahantu heza hakwiye.’’
Uyu muyobozi yavuze ko nk’akarere bashyize imbaraga mu gukurikirana uburyo inama amashuri yahawe yazishyize mu bikorwa ku buryo bayagenzuraga umunsi ku Munsi. Yavuze ko kandi banongereye uburyo bakorana n’abafatanyabikorwa barimo amadini n’amatorero, ababyeyi, inzego z’ibanze n’abandi benshi mu gukurikirana imyigire y’abana.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyagasambu, Umulisa Albertine, yavuze ko bateye intambwe bafatanya n’ababyeyi ndetse n’abarimu ku buryo abana biga bafite igitsure cya buri wese.
Yavuze ko ababyeyi boherezaga abana ku gihe ntibakererwe, abarimu nabo bakabafasha gusubiramo ibyo bize ufite intege nke bakamumenya bakamwitaho.
Ati “Icyo twakoze twakoresheje neza amasaha umwana agenewe kwiga, ya masaha twahagamo umwana umwanya tukamenya ibyo abana badashoboye tukabishyiramo imbaraga. Ubu turateganya gukomeza kongeramo imbaraga tukajya inama hagati y’abarimo n’ababyeyi ku buryo bakomeza kugira uruhare mu burezi bw’abana babo.’’
Abayobozi b’amashuri yo mu Karere ka Kayonza baherutse gukorana inama n’ubuyobozi bemeranya kuzamura urwego ku buryo mu byiciro byose ubutaha bazaba aba mbere.
