Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bane bashya barimo uwa Brésil na Denmark bagize icyicaro i Kigali bwa mbere, ndetse n’uw’u Bufaransa na Misiri, bose bashimangira ko bazakomeza guteza imbere inyungu z’ibihugu byabo n’u Rwanda.
Ba ambasaderi bashya bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku wa 8 Nzeri 2025.
Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda ni Casper Stenger Jensen. Ni we wa mbere ugize icyicaro mu Rwanda, ndetse yashimangiye ko bifuza gukomeza kwagura umubano n’ibihugu bitandukanye.
Denmark yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda muri Kanama 2025. Iki gihugu gisanganywe ambasade nke ku Mugabane wa Afurika kuko zabarirwaga muri 11 gusa.
Yavuze ko ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza ndetse nka Ambasaderi wa mbere ugize icyicaro mu Rwanda, azaharanira ko ishoramari hagati y’impande zombi ritera imbere.
Ati “Ikintu kimwe nzashyiramo imbaraga ni ukureba niba hari uburyo twarushaho guteza imbere ibyerekeye ishoramari n’ubucuruzi hagati y’impande zombi.”
Iki gihugu giteye imbere mu bukungu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse impande zombi zagiye zisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Nk’urugero ku wa 21 Mutarama 2024, impande zombi zasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye arimo ayibanda ku guteza imbere ubufatanye mu ngeri zirimo politiki no kwita ku bibazo by’impunzi.

Iki gihugu kandi gisanzwe cyohereza mu Rwanda bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagihungiyemo nk’aho mu 2014 cyohereje Dushimiyimana Emmanuel ndetse na Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu 2018.
Amb. Irene Vida Gala arifuza ’Visit Rwanda’ muri Brésil
Ambasaderi mushya wa Brésil mu Rwanda ni Irene Vida Gala, aho yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye. Mbere ye, abahagarariye iki gihugu mu Rwanda bagiraga icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Amb. Irene Vida Gala yavuze ko yishimiye iminsi amaze mu Rwanda, ndetse u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza.
Yavuze ko Brésil yifuza gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu byerekeye ubuhinzi n’ubworozi no gufasha abaturage kwivana mu bukene bakarushaho kugira ubuzima bwiza.
Yashimangiye ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu rwego rw’uburezi aho azaharanira ko abanyeshuri b’u Rwanda bazajya kwiga muri kaminuza zitandukanye muri iki gihugu.
Amb. Irene Vida Gala yavuze ko Brésil yifuza kwigira ku Rwanda ibyerekeye ubwiyunge no kubaka amahoro. Uyu mudipolomate yavuze ko azaharanira ko ’Visit Rwanda’ igaragara ku myambaro y’amakipe y’iwabo.
Ati “Mfite inzozi z’uko Visit Rwanda izagaragara ku myambaro y’imwe mu makipe y’umupira w’amaguru iwacu. Dufite amakipe makuru, kuki tutagira imwe muri zo yambara Visit Rwanda ku myambaro yayo?”
Yavuze ko amakipe ari muri iki gihugu akunzwe cyane ari Flamengo na Corinthians ariko yizera ko n’u Rwanda byarunezeza kugaragara mu mupira w’amaguru muri Brésil.
Umubano w’u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981. Kugeza mu 2023 u Rwanda rwari ruhagarariwe na Prof Mathilde Mukantabana ufite icyicaro i Washington muri Amerika, ariko ku wa 14 Ukuboza 2023, mu byemezo byafashwe na Perezida wa Repubulika hashyizweho Ambasaderi w’u Rwanda muri Brésil, Lawrence Manzi, aba uwa mbere uruhagarariyeyo.
Muri Gicurasi 2025, ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yari aherutse mu ruzinduko muri Brésil, yavuze ku bufatanye n’inzego zaho zishinzwe ubworozi, aho u Rwanda rugiye gutangira korora inka zo mu bwoko bwa Girolando butunganyirizwa muri Brésil.
Muri Nyakanga 2025, u Rwanda na Brésil byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, akubiyemo ibyo kwihaza mu biribwa, ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere no guhanahana ubumenyi hagamijwe kongera umusaruro w’ibiribwa.
Mu 2019, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege azwi nka Bilateral Air Services Agreement (BASA).
Ni mu gihe mu 2011, hari andi masezerano yo gufatanya hagamijwe kwihaza mu biribwa yasinywe.
Brésil ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyeza ikawa, Soya, ibisheke n’amaronji.

Kuva mu 2022, u Rwanda rutumiza ingano muri Brésil nyuma y’aho izo rwatumizaga muri Ukraine zigabanukitse kubera intambara yahuje icyo gihugu n’u Burusiya. Runasanzwe rutumizayo isukari nyinshi.
U Bufaransa bwashimangiye ibyo guhana abajenosideri
Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda washyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye ni Aurélie Royet-Gounin wasimbuye Antoine Anfré.
Ambasaderi Royet-Gounin yavuze ko azashyira imbaraga mu guteza imbere umubano mwiza wubatswe nyuma y’uruzinduko Perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda mu 2021, haba mu nzego z’ubuzima, umuco, ubutabera, ubuzima n’ibindi.
Yavuze ko mu byo igihugu cye kizakomeza gushyiramo imbaraga ari uguca umuco wo kudahana cyane cyane ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ati “Ubufatanye mu bya gisirikare ni ingenzi cyane kimwe n’ubutabera kuko ni bimwe mu byo dushyize imbere, kurwanya umuco wo kudahana n’ibyo guhakana no gupfobya Jenoside mu Bufaransa tuzabishyiramo imbaraga kurushaho, muzi ko twashyizeho urwego rushinzwe by’umwihariko kurwanya umuco wo kudahana ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye uhindagurika bitewe n’ibihe ndetse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bwagizemo uruhare rukomeye, urushaho kuzamba kuko uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal bwari bushyigikiye n’ubutegetsi bwe, byari bimaze gutsindwa.
Mu 2021 ubwo Perezida Emmanuel Macron yageraga mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari na ho yavugiye imbwirwaruhame yemereyemo ko igihugu cye cyayigizemo uruhare.
Amb. Antoine Anfré wasoje inshingano ze nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, yatangiye inshingano ze ku wa 12 Kamena 2021 asezera kuri Perezida Kagame ku wa 24 Nyakanga 2025.

Yagizwe ambasaderi nyuma y’imyaka itandatu igihugu cye kitagira ugihagararira i Kigali.
Undi washyikirije Perezida Kagame impapuro ni Amb. Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin wa Misiri na we ufite icyicaro i Kigali.
U Rwanda na Misiri biheruka gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n’andi yasinywe kuri uyu wa 12 Kanama 2024.
Muri aya masezerano kandi harimo ko impande zombi ziyemeje guhana ubutaka buzakorerwaho ubucuruzi, u Rwanda rwemererwa ubutaka mu Misiri narwo rutanga ubutaka kuri icyo gihugu. Ubutaka u Rwanda rwahaye Misiri bungana na hegitari 10 buri mu karere ka Kirehe, hafi y’umupaka w’u Rwanda na Tanzania.
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano atandukanye y’ubufatanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima, ubutwererane mu bya gisirikare n’ibindi.
Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.
U Rwanda na Misiri kandi bihurira mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Ubutwererane bw’u Rwanda na Misiri ni ubw’igihe kirekire kuko icyo gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali kuva mu 1976 mu gihe iy’u Rwanda i Cairo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.
