Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAIsrael yasabye abaturage kuva muri Gaza vuba na bwangu mbere y’igitero simusiga

Israel yasabye abaturage kuva muri Gaza vuba na bwangu mbere y’igitero simusiga

Igisirikare cya Israel cyasabye Abanye-Palestine baba muri Gaza kuva muri aka gace vuba bishoboka, kuko giteganya kuhagaba ibitero simusiga.

 

Ni icyemezo Ingabo za Israel zatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nzeri 2025.

Ubutumwa Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Avichay Adraee, yashyize kuri X buvuga ko “igisirikare gifite intego yo kurandura Hamas, ndetse kizakorera ibikorwa bya gisirikare bihambaye mu Mujyi wa Gaza, nk’uko cyabikoze no mu bindi bice bya Gaza.”

Yasabye abaturage bo muri uyu mujyi guhunga bakoresheje umuhanda wa Al-Rashid, bakerekeza mu gace ka Al-Mawasi kahariwe ibikorwa by’ubutabazi.

Ati “Kuguma muri ibyo bice ni ukwishyira mu byago bikomeye.”

Uyu muburo uje mu gihe Israel iherutse gutangaza ko iteganya kugaba ibindi bitero simusiga muri Gaza, mu gihe Hamas yaba itarekuye imfungwa z’Abanya-Israel isigaranye.

Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yavuze ko iki gitero kizakorerwa cyane mu gice cya Gaza cy’umujyi.

Ati “Ndabwira abaturage ba Gaza gukoresha aya mahirwe, ndetse bakanyumva neza, turababuriye, mugende nonaha.”

Hamas na Israel bikomeje guhangana mu gihe Amerika yamaze gutegura imiterere ya gahunda yo guhagarika imirwano, hagamijwe kurekura imfungwa. Iyi gahunda yaganiriweho ku wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025 i Doha muri Qatar.

Israel yatangaje ko yiteguye kubahiriza iyi gahunda, mu gihe Qatar yo imaze igihe isaba abayobozi ba Hamas kwakira neza iki gitekerezo cya Amerika no kugishyira mu bikorwa.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments