Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGARDC: Ikibazo cya Wazalendo na Brig Gen Gasita kigiye guhagurutsa intumwa za...

RDC: Ikibazo cya Wazalendo na Brig Gen Gasita kigiye guhagurutsa intumwa za Guverinoma

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye kohereza intumwa mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zumvikanishe abasirikare ba Leta n’imitwe yitwaje intwaro iri mu ihuriro rya Wazalendo.

 

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje Perezida Félix Tshisekedi, Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Vital Kamerhe, Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dieudonné Kamuleta, yabaye ku wa 8 Nzeri 2025.

Nyuma y’iyi nama, Kamerhe yabwiye abanyamakuru ati “Umukuru w’Igihugu ahangayikishijwe n’iki kibazo kandi ari gushaka ibisubizo binyuze mu ntumwa za Guverinoma zigiye koherezwa muri Uvira kugira ngo zishake igisubizo cy’iki kibazo.”

Kuva tariki ya 2 Nzeri 2025, imitwe yo muri Wazalendo irimo uwa John Makanaki na William Yakutumba, yafunze imihanda yo muri Uvira, ihagarika ibikorwa byose bikorerwa muri uyu mujyi kugeza igihe umusirikare wa FARDC, Brig Gen. Gasita Olivier, azaba atakiwubarizwamo.

Mu Ukuboza 2024, Perezida Tshisekedi yagize Brig Gen Gasita Umuyobozi wungirije w’akarere ka gisirikare ka 33 ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi. Gusa Wazalendo yarahiye ko itazakorana na we kuko ngo ni Umunyarwanda.

Imyigaragambyo ya Wazalendo yafashe intera ku wa 8 Nzeri, kuko noneho yinjiyemo n’abo muri sosiyete sivile. Abasirikare ba Leta bagerageje kuyikumira, bica abasivili barenga batatu, bakomeretsa batanu nk’uko byemejwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo washyizweho na Leta, Jean Jacque Purusi.

Guverinoma igiye kohereza intumwa muri Uvira nyuma y’aho Wazalendo banze kumvira Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj. Sylvain Ekenge Bomusa, wari wabasabye guhagarika imyigaragambyo, bakareka Brig Gen. Gasita agakora inshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu.

Vital Kamerhe yatangaje ko Guverinoma igiye kohereza intumwa muri Uvira
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments