Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAU Bufaransa: Minisitiri w’Intebe François Bayrou agiye kwegura

U Bufaransa: Minisitiri w’Intebe François Bayrou agiye kwegura

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yatakarije icyizere Guverinoma iyobowe na François Bayrou bituma agomba kwegura nibura kuri uyu wa 9 Nzeri 2025.

 

François Bayrou yatakarijwe icyizere ku wa 8 Nzeri 2025 nyuma y’igihe gito atangaje ko igihugu cyazahajwe n’amadeni menshi kuko ubu arenga miliyari 3.300 z’Amayero.

Yasabaga Inteko Ishinga Amategeko kwemeza gahunda ye yo kugabanya ibyo leta ikoresha, amavugurura mu misoro, gukuraho ibiruhuko bibiri bisanzwe bitangwa mu gihugu n’izindi ngamba zatuma igihugu kiizigama miliyari 44 z’Amayero buri mwaka kugira ngo cyigobotore ingoyi y’imyenda.

Mbere y’uko Abadepite batora, Minsitiri w’Intebe François Bayrou yababwiye ati “Mufite ububasha bwo gukuraho Guverinoma ariko ntimufite ububasha bwo guhindura ukuri. Ukuri kuzakomeza kuganze, amafaranga akoreshwa azakomeza kwiyongera n’imyenda ikomeze kuremera kurushaho.”

Abadepite 364 batoye barwanya ubusabe bwe na we bamutakariza icyizere mu gihe abamushyigikiye ari 194 gusa.

Biteganyijwe ko François Bayrou ageza ubwegure bwe kuri Perezida Macron, na we agatangira gushaka Minisitiri w’Intebe mushya uzaba ari uwa karindwi kuva mu 2017 atorewe kuyobora iki gihugu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bufaransa yahise agaragaza ko ari Perezida Macron ukwiye gukurikiraho na we akegura.

Marine Le Pen yagize ati “muri uyu mwanya akababaro ka Guverinoma ya baringa kararangiye.”

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments