Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yasobanuye iby’iyegura ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkomane, mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko bakiriye ibaruwa y’ubwegure bwe nubwo bataramusubiza.
Amakuru y’igura rya Gitifu w’Umurenge wa Nkomane, Ntagozera Ngarambe Emmanuel yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku wa 8 Nzeri 2025.
Mu kiganiro Meya Niyomwungeri yagiranye na IGIHE mu gitondo cyo ku wa 10 Nzeri, yavuze ko ibaruwa yo kwegura kwe yageze ku buyobozi bw’Akarere ku wa 1 Nzeri 2025, ariko ko ubwegure bwe kugeza ubu butaremezwa kuko ‘ntabwo akarere karamusubiza.’
Meya Niyomwungeri, yakomeje avuga ko ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yari afitanye imibanire itari myiza n’inzego zimukuriye atari yo kuko yari umukozi usanzwe mu kazi ke.
Ati “Nta myitwarire idahwitse yamurangaga.”
Hari amakuru avuga ko uyu muyobozi yaba yarasezeye ku kazi ke ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko ntacyo bubiziho.
Ibi bibaye mu gihe ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka, hari abayobozi babiri b’amashami y’imirimo bari bahagaritswe ku kazi by’agateganyo, undi arasezera, ndetse bikavugwa ko hari n’abandi banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bari bihanangirijwe ndetse bakanandika amabaruwa yo gusaba imbabazi ku makosa bashinjwaga. Icyo gihe n’uyu w’Umurenge wa Nkomane yari arimo.
Uyu muyobozi yari amaze igihe kigera ku myaka ine mu murenge, aho yehereye mu Murenge wa Uwinkingi, nyuma yimurirwa muri Nkomane.
