Ubushinjacyaha bw’urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) bwasabye ko Kabuga Félicien afungurwa by’agateganyo, akoherezwa mu Rwanda kuko ari cyo gihugu cyonyine cyemeye kumwakira.
Mu 2023, urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rwafashe icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Kabuga, rusobanura ko adafite ubushobozi bwo kuburana bitewe n’impamvu z’uburwayi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, aracyafungiwe i La Haye mu Buholandi.
Ubushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz, ku wa 9 Nzeri 2025 bwagaragaje ko nubwo Kabuga yinubira gukomeza gufungwa avuga ko uburenganzira bwe butubahirizwa, ibihugu by’i Burayi yifuje ko bimwakira byamwanze.
Bwagize buti “Nyuma y’imyaka ibiri Kabuga aracyari mu rujijo, mu gihe yinuba ko gukomeza gufungwa birenga ku burenganzira bwe bw’ibanze. Ibihugu by’i Burayi yahisemo byagaragaje ko bitamwemera kandi igihugu arimo cyashimangiye ko Kabuga ‘atafungurirwa ku butaka bwacyo’.”
Ubushinjacyaha bwa Loni bwagaragaje ko nta mpungenge zikwiye kubaho mu kohereza Kabuga mu Rwanda kuko azitabwaho mu rugendo rw’indege bijyanye n’uburwayi bwe, kandi ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza uburenganzira bwe n’ubwisanzure.
Buti “Ubushinjacyaha burasaba ko uru rukiko rufata icyemezo cyo gufungura Kabuga by’agateganyo.”
Brammertz na bagenzi be bagaragaje ko niba hari imyanzuro ikwiye gutangwa kuri dosiye ya Kabuga, idakwiye gutinda hitwajwe ko amakuru ku buzima bwe adakwiye kujya hanze, kubera ko amakuru menshi ku burwayi bwe yamaze kujya hanze.
Kabuga wari umushoramari ukomeye mu Rwanda, yabaye umwe mu baterankunga ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu byo yashinjwe harimo gutumiza mu mahanga toni nyinshi z’imihoro, yifashishijwe mu kwica Abatutsi.
Inzego z’umutekano z’u Bufaransa zamutaye muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka 26 yihishe ubutabera. Mu Ukwakira uwo wo mwaka, yoherejwe i La Haye kugira ngo aburanishwe na IRMCT.
Ibyaha yakurikiranyweho birimo gukora jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba n’itoteza.IRMCT yasobanuye ko icyemezo cyo guhagarika kumuburanisha kitamugira umwere, ariko ntinikamuhamya ibyaha yashinjwaga.
