Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUNyamasheke: Meya Mupenzi yasezeranyije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’urukuta ubufasha

Nyamasheke: Meya Mupenzi yasezeranyije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’urukuta ubufasha

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yihanganishije imiryango y’abantu umunani bapfiriye mu mpanuka y’urukuta rw’ahari kubakwa urugomero rwagwiriye abakozi avuga ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

 

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato ku wa 9 Nzeri 2025.

Saa tanu z’amanywa nibwo abakozi bakoteraga urukuta rwubatswe ku rugomero rwa Nyirahindwe I batunguwe no kubona ruhirimye bamwe bariruka bararucika abandi rurabagwira.

Urukuta rwaguye rwari rumaze ibyumweru bibiri rwubakwa. Uyu munsi hari abakozi bari munsi yarwo barukotera, abandi bari hejuru yarwo barundamo itaka.

Belyse Uwingabiye, ushinzwe abakozi b’Ikigo DNG Ltd kiri kubaka uru rugomero yabwiye IGIHE ko kuri uru rukuta bari bahapanze abakozi 50 barimo abakoteraga amabuye arwubatse n’abashyiraga itaka hagati y’umukingo n’urwo rukuta.

Ababonye iyi mpanuka batekereza ko itaka ryashyirwaga hagati y’umukingo n’urwo rukuta ariryo ryarusunitse bituma ruhirima, gusa hari n’abanenga uburyo rwari rwubatse kuko rwubatse ruhagaze, kandi ntirunashyirwemo fer à béton.

Ndahayo Florien, ukuriye abafundi kuri iki cyubakwa yavuze ko ibyabaye ari impanuka isanzwe kuko bari bubatse urwo rukuta bagendeye ku bipimo by’ubutaka ndetse ko bubatse bubahiriza igishushanyo mbonera.

Iyi mpanuka ikimara kuba, abagize inzego z’umutekano ingabo, police, Dasso, RIB n’inzego zibanze bihutiye kugera aho byabereye batangira iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka avuga ko bategereje imashini yo kunganira abaturage mu gushaka abagwiriwe n’uru rukuta.

Ati “Ubutumwa ku miryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka ni ukubihanganisha. Birababaje natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego, iyi ni inkuru y’inshamugongo. Turakomeza kuba hafi y’iyi miryango nk’ubuyobozi nk’uko bisanzwe mu muco w’Abanyarwanda”.

Iyi mpanuka yahitanye abantu umunani abandi 13 barakomereka. Abakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya Kibogora.

Meya Mupenzi yihanganishije ababuriye ababo mumpanuka yahitanye abakozi umunani
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments