Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE aravuga ko uriya muyobozi yahawe igihano cy’amezi atatu adahembwa, ndetse atanakora gusa atirukanwe mu kazi nk’uko byahwihwiswaga.
Bimwe mu bikekwa azira bikubiye mu byiswe amakosa y’akazi. Ibiheruka UMUSEKE wabagejejeho ni amafaranga yo mu mwaka wa 2022-2023 nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’ibitaro by’Akarere, ku nama byahawe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, yagaragaje ko umusoro wa TPR utatanzwe neza mu mezi ya Nyakanga, 2022 kugera muri Gashyantare 2024 bisesenguwe kuri buri mukozi wese wari mu kazi.
Muri iriya myaka abakozi bahabwaga amafaranga y’agahimbamushyi bikozwe n’ushinzwe abakozi, yibagirwa gukata uwo musoro.
Ubuyobozi bw’ibitaro bwahise bwohereza amabaruwa ku bakozi bose batatanze uwo musoro muri icyo gihe, basabwa kugaragaza igihe ntarengwa bazaba bamaze kwishyura (kugarura ariya mafaranga).
Gusa bamwe mu bakozi ntibabikozwaga bavugaga ko ayo mafaranga arenga miliyoni 20frws yabazwa Human resources (H.R) kuko amakosa ari aye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza w’agateganyo Patrick Kajyambere yari yabwiye UMUSEKE ko Umukozi (H.R) utarakoze neza akazi ariho abibazwa, atanga ibisobanuro impamvu atabikoze nk’uko byari biteganyijwe.
Hagati aho ibitaro byamaze guhabwa undi muyobozi ushinzwe abakozi (Human resources, H.R) w’agateganyo.
Amakuru avuga ko uwari Umuyobozi w’Ibitaro ushinzwe Imari (DAF), witwa BIZUMUREMYI Philippe yagiye gukora mu biro by’Akarere ka Nyanza.
Uyu BIZUMUREMYI Philippe yari yazanywe ku Bitaro bya Nyanza avuye aho mu Karere, aje gusimbura uwitwa TWAGIRAMUNGU Zacharie wari wirukanwe azira ko akora ibyo atize.
Bivugwa ko BIZUMUREMYI Phillipe hari ibyo atumvikanaga n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyanza witwa Dr. Mfitumukiza Jerôme ukiri mushya muri izi nshingano.
Gusa umwe muri aba bavuzweho kutumvikana, yabihakaniye kure avuga ko bumvikana.
Ibi byose UMUSEKE wifuje kumva icyo umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyanza Dr. Mfitumukiza Jerôme abivugaho ntibyadushobokera, kuko ari telefone twamuhamaye ntiyatwitaba tunamuhaye ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.
Ni nako byagenze ku muyobozi w’akarere ka Nyanza w’agateganyo Patrick Kajyambere