Leta y’u Rwanda n’iya Liberia zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye arimo ayemerera abaturage b’ibihugu byombi kugenderana nta Visa basabwe.
Ni amasezerano yashyiriweho umukomo i Monrovia mu Murwa Mukuru wa Liberia ku wa 10 Nzeri 2025.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Nduhungirehe Olivier wari muri ruzinduko rugamije gutsura umubano n’icyo gihugu.
Ku ruhande rwa Liberia yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Sara Beysolow Nyanti.
Amasezerano yasinywe ari mu byiciro bibiri birimo ayo gukuriranaho Visa ku baturage b’ibihugu byombi ndetse no gushyiraho komite ihuriweho n’impande zombi ishinzwe gukurikirana ubufatanye bw’u Rwanda na Liberia.
U Rwanda na Liberia bisanganywe umubano mwiza haba mu bijyanye na politiki cyane cyane mu bufatanye hagati y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, uburezi aho amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda usangamo abanyeshuri baturutse muri Liberia n’ibindi.
Ni ibihugu kandi bijya guhuza amateka kuko Liberia yazahajwe n’intambara mu myaka ya 1990 ikangiza byinshi, mu gihe u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.