Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUZIMAUrumogi ruteza ibirimo gukuramo inda n’ubugumba ku mugore utwite – ubushakashatsi

Urumogi ruteza ibirimo gukuramo inda n’ubugumba ku mugore utwite – ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya ku ikoreshwa ry’urumogi ruzwi nka ‘marijuana’ mu bagore batwite, bwerekanye ko ruteza ibibazo byinshi ku mugore utwite birimo gukuramo inda, kubyara imburagihe, ubugumba n’urupfu.

 

Ni ubushakashatsi bwasohowe mu kinyamakuru cya Nature Communication ku wa 9 Nzeri 2025, bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Toronto.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore barenga 1000 bwagaragaje ko inda y’umugore utwite unywa urumogi ikura vuba ugereranyije n’inda zisanzwe, ibituma habaho kwibeshya no kudakura k’uturemangingo.

Uku kwibeshya ni ko gutera inda kuvamo, kubyara imburagihe, kubyara umwana ufite ubumuga, ku mubyeyi zikunda kuvamo we bishobora kumuviramo ubugumba.

Dr. Jamie Lo uri mu bakoze ubu bushakatsi yavuze ko abakoresha iki kiyobyabwenge bakwiye kukigabanya mu kurengera ubuzima bwabo n’abana babo.

Ati “Abantu bumvaga batareka gukoresha iki kiyobyabwenge nibura bakoreshe aya makuru bamenya ko kugikoresha cyane bitera ibibazo bishobora kuvamo ubugumba no kubura umwana wawe.”

Si ku mugore utwite gusa kuko iki kiyobyabwenge gituma n’amagi (ovaires) adakura bihagije ku buryo bigorana gusama.

Si ubu bushakashatsi gusa bwerekanye ko ikoreshwa ry’umogi rigira ingaruka nyinshi ku mubyeyi n’umwana atwite, kuko ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha iki kiyobwenge bishobora gutera umwana kurwara Autism, kubyara umwana ufite ibiro bike, kubyara umwana upfuye cyangwa umubyeyi agapfa abyara, n’ibindi

Lo avuga ko ubu bushakashatsi bukwiye kuburira abantu ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane abashaka kubyara.

Ati “Ibiva muri ubu bushakashatsi biteye impungenge ndetse bikagaragaza akamaro ko kwirinda gukoresha ibiyobwange igihe ushaka gusama.”

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments