Perezida Donald Trump yategetse ko amabendera yose ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yururutswa mu rwego rwo kunamira Charlie Kirk wari impirimbanyi y’ibitekerezo biri mu mujyo w’Aba-Republicains, wishwe arashwe ku wa Gatatu ubwo yari muri Kaminuza ya Utah.
Trump yavuze ko “Mu rwego rwo guha icyubahiro Charlie Kirk, Umunyamerika wakundaga igihugu by’ukuri, ntegetse ko amabendera yose ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihugu hose, yururutswa akagezwa mu cya kabiri, kugeza ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.”
Ibi kandi Trump yabitegetse nyuma yo kugaragaza ko yashenguwe bitavugwa n’urupfu rwa Charlie Kirk wari inshuti ye magara ndetse akaba n’umufatanyabikorwa, wamushyigikiye cyane by’umwihariko mu gihe yimamarizaga iyi manda.
Trump yanditse ati “Igihangage, ndetse n’umunyabigwi, Charlie Kirk, yapfuye. Nta muntu wumvaga cyangwa ngo abe afite imitima y’urubyiruko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Charlie. Yakundwaga akanishimirwa na bose, by’umwihariko njyewe, none ubu ntabwo akiri kumwe natwe. Melania nanjye turajya kureba umugore we mwiza Erika n’umuryango we. Charlie turagukunda!”
Charlie Kirk yavutse ku wa 14 Ukwakira 1993 i Arlington Heights, muri Illinois, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kirk yakuriye mu muryango w’abakirisitu. Yize amashuri abanza muri Illinois, aza no kwiga amashuri yisumbuye muri Wheeling High School. Mu gihe yari mu mashuri, yagaragaje ubushake n’ubushobozi mu bijyanye no kuyobora no kuganira ku bibazo bya politiki.
Mu 2012, Kirk yashinze Turning Point USA, umuryango ugamije gukangurira urubyiruko ibitekerezo bya politiki ya gi-conservateur, harimo ubwigenge bwa muntu, n’indangagaciro za gikirisitu. Uyu muryango wakwirakwiye mu mashuri ya kaminuza menshi muri Amerika, bikagira uruhare rukomeye mu kongera urubyiruko rushyigikiye ishyaka ry’Aba-Republicains.
Kirk yabaye n’umunyamakuru, akora ibiganiro kuri radiyo no ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza cyane ko ashyigikiye ibitekerezo by’Aba-Republicains, by’umwihariko Donald Trump, kandi anenga cyane politike z’Aba-Democrates. Yabaye umwe mu bantu bakomeye cyane mu rubyiruko rw’Aba-Republicains, ndetse yari umufatanyabikorwa ukomeye wa Perezida Donald Trump.
Asize umugore bashakanye mu 2021, Erika Frantzve, n’abana babiri, umuhungu n’umukobwa.
