Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko umutungo wacyo wose wiyongereye cyane mu myaka itanu ishize, ukaba wikubye kabiri ukagera kuri tiriyari 3.1 Frw mu 2025. Iki kigo kandi cyageze ku musaruro munini mu mateka yacyo mu bijyanye n’inyungu ku ishoramari, aho cyabonye 14.2% mu mwaka wa 2024/25 ugereranyije na 1.4% gusa mu 2021.
Umugabane w’ishoramari rya RSSB wageze kuri tiriyari 2.8 Frw mu 2024/25, wiyongera ku kigero cya 16.7% ku mwaka, ukazana inyungu isharije ya miliyari 361.7 Frw – bikomeza kugaragaza imbaraga z’imari z’iki kigo.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bukuru bwa RSSB ku wa 10 Nzeri, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagaragaje iby’ingenzi mu mikorere y’iki kigo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, n’uko cyitwaye muri gahunda y’imyaka itanu (2021-2025) yarangiye muri Kamena uyu mwaka. Ubuyobozi bugaragaza ko iri terambere rikomeje gusigasira ubuzima bw’Abanyarwanda mu bijyanye n’ubuvuzi, izabukuru n’imibereho myiza.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko “mu myaka itanu ishize, RSSB yahinduye uburyo bwo gushora imari, yibanda ku nyungu z’igihe kirekire kandi isuzuma neza inyungu z’ishoramari rishya mbere yo kurishyiramo amafaranga.”
Yongeyeho ko imikorere y’ikigo muri iyi myaka itanu ari ikimenyetso cy’uko kitakorera mu gihombo, ahubwo ko umusanzu w’abanyamuryango ushorwa neza kandi ugacungwa mu buryo bwa kinyamwuga – hagamijwe kurinda inyungu zabo no gushyigikira iterambere ry’igihugu.
Ibi byagaragajwe no mu kongera serivisi za Mutuelle de Santé (CBHI), zirimo kubahiriza uburenganzira bwo kuvurwa indwara zikomeye nka kanseri, kubagwa umutima no guterwa impyiko, ndetse no kongera uburenganzira bw’ikiruhuko cy’ababyeyi b’abagore, kikava ku byumweru 12 kigera kuri 14.
Umutungo ushorwa na RSSB ubarirwa muri tiriyari 2.8 Frw, wiyongera ku kigero cya 16.7% buri mwaka, ukazana inyungu ya miliyari 361.7 Frw.
Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RSSB, Philippe Watrin, yavuze ko ibyatumye iri terambere rigerwaho ari uko bashyize imbaraga mu gushora mu mutungo muremure uhoraho, cyane cyane mu by’inguzanyo za Leta n’amabanki.
Yagaragaje kandi ko mu rwego rw’imigabane (equity), RSSB yabashije kuzahura kompanyi nka SONARWA Life, ndetse ikanagurisha imigabane yari ifite muri CIMERWA, Cogebanque na Trade and Development Bank (TDB), aho yabonye inyungu yikubye kabiri ku mafaranga yashoyemo.
Mu myaka itanu iri imbere, RSSB iteganya gukomeza kwibanda ku ishoramari rifite inyungu z’igihe kirekire, kurushaho gushora mu migabane no kunoza imishinga y’inyubako, byose bigamije gusigasira iterambere ryayo.
Iri terambere ry’imitungo ryahindutse inyungu ku banyamuryango, cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi n’imibereho myiza.
Mu 2025, amafaranga yatanzwe mu nyungu z’abanyamuryango yageze kuri miliyari 223 Frw, yiyongereyeho 23% ugereranyije n’umwaka wabanje. Aha harimo inyungu mu izabukuru, ubuvuzi no kurinda abakozi ku kazi.
Mutuelle de Santé ubu igeze ku baturage bangana na 88.3% by’Abanyarwanda bose, kandi serivisi zayo zirimo ubuvuzi bw’indwara zikomeye. Ikiruhuko cy’ababyeyi cyongerewe kuva ku byumweru 12 kigera kuri 14, mu rwego rwo gushyigikira ababyeyi b’abagore.
Amafaranga yishyuwe mu izabukuru n’impanuka z’akazi yazamutseho 38% agera kuri miliyari 71.1 Frw mu 2024/25, biteza imbere umutekano w’abasaza n’abakecuru.
Inyungu z’abasaza kandi zatewe inkunga n’amavugurura aherutse, aho amafaranga y’umusanzu yiyongereye, bigatuma n’impensha ya minimum y’abasaza izamuka iva ku 13,000 Frw igera kuri 33,710 Frw ku kwezi. Ibi byishimiwe cyane n’abasaza, nk’uko byatangajwe na Dorothée Uwimana, uyobora ihuriro ry’abasaza mu Rwanda.
RSSB yakomeje kwiyongera mu banyamuryango mu nzego zayo esheshatu. Ubu:
Abanyamuryango b’ishoramari ry’izabukuru ni 853,231,
Ikiruhuko cy’ababyeyi ni 838,405,
Ubuvuzi bwa RAMA ni 768,201,
Mutuelle de Santé ni abarenga miliyoni 11.36 (88.3% by’abaturage),
EjoHeza ifite abanyamuryango barenga miliyoni 3.76.
Abakoresha bashya biyandikishije mu buryo bwa ngombwa biyongereyeho 57%, bagera ku 2,887 mu 2024/25, mu gihe abakozi bashya biyandikishije biyongereyeho 6.5% (bangana na 189,076).
Umusanzu wose w’abanyamuryango wageze kuri miliyari 515 Frw mu 2024/25, wiyongera ku kigero cya 34% ugereranyije n’umwaka wabanje.