Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yamaganye amagambo yatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel avuga ko ibitero bagabye i Doha bisa neza nk’ibyo Amerika yagabye yihimura ku bitero bya al-Qaeda byayigabweho ku wa 11 Nzeri 2001.
Netanyahu yavuze ko barashe kuri Qatar kubera ko icumbikiye ibyihebe byo mu mutwe wa Hamas.
Ati “Guverinoma ntizikwiye gucumbikira ibyihebe…twahigaga ibyihebe byagize uruhare mu gutegura ibitero byo ku wa 7 Ukwakira [2023].”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yavuze ko amagambo ya Netanyahu akubiyemo impamvu zidafatika zigamije gusobanura igitero cyagabwe i Doha kigambiriye abayobozi ba Hamas.
Qatar yabaye umuhuza mu biganiro bya Hamas na Israel, kuva intambara yo muri Gaza yatangira mu Ukwakira 2023.
Itangazo rya Leta ya Qatar risobanura ko Israel yari ibizi ko abayobozi ba Hamas bagiye muri Qatar bisabwe na Amerika na Israel.
Yasobanuye ko bitumvikana uburyo ibya Hamas byagereranywa na al Qaeda kuko ubwo uyu mutwe w’iterabwoba wagabaga ibitero kuri Amerika nta buhuza mpuzamahanga bwashatswe.
Ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda byamaganye imigirire ya Israel yo kugaba ibitero ahantu hose, binenga uburyo ibihugu bikomeye byatereye agati mu ryinyo nyamara Israel yavogereye ubusugire n’umutekano by’ikindi gihugu.