Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwanzuye ko urubanza rwa Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019 rwongera gutangira.
Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 12 Nzeri 2025, nyuma y’aho abanyamategeko barengera inyungu za Leta ya RDC bamenyesheje abacamanza ko habonetse abatangabuhamya bashya biteguye gushinja Kabila.
Umwe muri aba banyamategeko barindwi, Me Richard Bondo, yabwiye urukiko ko aba batangabuhamya bazasobanura uko Kabila yoherereje ihuriro AFC/M23 amafaranga, banagaragaze uburyo ari “umunyamahanga wayoboye RDC imyaka 18”.
Urukiko rwahaye agaciro icyifuzo cy’aba banyamategeko, rwanzura ko urubanza rwa Kabila ruzatangira bundi bushya tariki ya 19 Nzeri.
Urubanza rwa Kabila rwatangiye tariki ya 25 Nyakanga 2025. Ubushinjacyaha bumushinja ibyaha birimo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, gufata ku ngufu n’iyicarubozo, bugasobanura ko byose yabikoze nk’umuyobozi wa AFC/M23.
Abanyamategeko barengera inyungu za Leta ya RDC bo bagaragaje ko Kabila adakwiye gushinjwa icyaha cyo kugambanira igihugu kuko ngo si Umunye-Congo, ahubwo ko akwiye gushinjwa icyo kuba intasi y’igihugu cy’amahanga.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Kabila igihano cy’urupfu, abanyamategeko barengera inyungu za Leta basaba ko imitungo ye yose ifatirwa, agakanacibwa ihazabu ya miliyari 24 z’Amadolari. Umwanzuro wari utegerejwe kuri uyu wa 12 Nzeri.
Tariki ya 2 Nzeri Kabila yamaganye uru rubanza, asobanura ko uburyo rwaburanishijwe bugaragaza neza ko ibyaha ashinjwa ari ibihimbano bigamije inyungu za politiki z’ubutegetsi bwamunzwe n’ibyaha birimo kunyereza umutungo w’igihugu.
Yagize ati “Ibi birego biri mu nyungu za politiki byateguwe n’ubutegetsi bwatakaje icyizere kugira ngo bwihunze inshingano zabwo. Mu by’ukuri, binyuze mu nzira zanenzwe, nta kimenyetso gifatika cyagaragajwe gishyigikira ibi birego.”

