Ibyo biganiro byabereye muri Lusail Palace, mu Murwa Mukuru wa Qatar, ku mugoroba wo ku wa 12 Nzeri 2025, nk’uko byatangajwe na Village Urugwiro.
Ni ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no gukemura ibibazo by’akarere hagamijwe amahoro n’ituze ku nyungu z’abaturage.
Perezida Kagame yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abagizweho ingaruka n’igitero Israel yagabye ku butaka bwa Qatar ku wa 9 Nzeri 2025.
Umukuru w’igihugu yemeje ko u Rwanda ruri ku ruhande rwa Qatar mu guharanira no kubungabunga ubwigenge n’ubutaka bwayo.
Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Qatar mu gukemura amakimbirane atandukanye ku Isi no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Amir wa Qatar, Sheikh Tamim, yashimangiye ko yishimira ubufatanye bwa Perezida Kagame n’u Rwanda mu gushyigikira Qatar n’abaturage bayo.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, mu bikorwa by’ubukerarugendo n’ubwikorezi.
Uwo mubano ushimangira icyerekezo u Rwanda rufite mu guteza imbere dipolomasi y’ubufatanye bushingiye ku bwubahane, amahoro n’iterambere.