Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rusaba abafite ababo bari mu magororero kujya bagana ubuyobozi bw’ayo magororero bukabereka amakuru ari muri dosiye z’abantu babo bari mu magororero kuko ari uburenganzira bwabo kumenya ayo makuru.
Byatangarijwe ku Igororero rya Rusizi ku wa 6 Nzeli 2025, ubwo Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi yari yasuye iri gororero, muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gusaba abafite ababo bafunze kwirinda ibyaha bikomoka ku kugerageza kwinjiza ibibujijwe n’amategeko mu igororero avuga ko iyo migirire ibangamira umutekano w’abagororwa n’abafite ababo bari mu magororero.
Ubwo hari hagezweho umwanya wo kungurana ibitekerezo, umwe mu bafite ababo bagororerwa mu igororero rya Rusizi yavuze ko bafite ikibazo cy’uko hari abantu babo bakomeza gufungwa kandi bararangije ibihano.
Ati “Hari igihe nk’umuntu wawe arangiza ibihano, ugategereza ko umuntu wawe azaza ukabibura. Ukibaza uti “Ese byagenze gute?” Nko ku gihe yari afite ugasanga harenzeho amezi atatu, ane, atanu”.
Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabo Hellary Emmanuel, yavuze ko icyo kibazo cy’abantu bavuga ko barangije ibihano ariko bakaba bagifunzwe, RCS ikunze kukibazwa.
Ati “Mwebwe mufite uburenganzira bwo kumenya idosiye z’abantu banyu bafunze, mushobora no kubabaza kuko tubaha amakuru y’amadosiye yabo. Ubu dufite sisiteme ya IECMS, ihuza igororero, RIB, urukiko n’Ubushinjacyaha. Ni sisiteme y’ikoranabuhanga igaragaza amakuru y’umuntu wafashwe, uko yireguye, uko yahanwe kugera ari mu igororero. Iyo igihe cyo gutaha kigeze, sisiteme irakubwira yo ubwayo ngo uyu muntu agomba gutaha”.
CSP Sengabo avuga ko ikibazo gikunze kuba ku bantu baburanye kera by’umwihariko abaregwa ibyaha bya Jenoside bafashwe bakaburanishwa nyuma.
Ati “Nibo usanga avuga ngo nyamara maze igihe kinini nararengeje igihe cyo gufungurwa, ariko akabara n’igihe wenda yari ari muri kasho za komine kera, wajya gushaka muri sisiteme ugasanga ibitabo byo muri kasho avuga yabayemo ntabihari. Ayo ni amateka y’igihugu cyacu. Ugasanga twebwe dufite iby’igihe yinjiriye mu igorero, bibaze yenda ko akatiye imyaka 15, akaba asigaje umwe, ariko we akongeraho n’undi umwe yamaze muri komine tudafitiye ibimenyetso, icyo gihe ntabwo aba abarwa nk’umuntu ufunze binyuranyije n’amategeko…uburyo bwo kumenya amakuru ni ukubaza nyir’ubwite cyangwa ukaza mu ishami ryacu rishinzwe amadosiye y’abagororwa”.
CSP Sengabo yabwiye abafite ababo bari mu magororero ko bemerewe kujyayo no ku munsi utari uwo gusura, ukabwira kuri bariyeri ko ufite ikibazo ushaka kujya kubaza mu buyobozi bw’igororero, icyo gihe ngo umuyobozi w’igororero arakwakira akanagufasha kumenya dosiye y’umuntu wawe ufunze uko ihagaze.
