Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUDUSHYAAcuruza ibisusa, ikigage n’ibigori muri Amerika: Inkuru y’ubucuruzi bwihariye bwa Nyambo

Acuruza ibisusa, ikigage n’ibigori muri Amerika: Inkuru y’ubucuruzi bwihariye bwa Nyambo

Kuri benshi mbere yo gufata icyemezo cyo kwimukira mu mahanga, kimwe mu byo babanza gutekerezaho ni uko bazongera kubona bimwe mu bintu bakuze bakunda by’umwihariko iby’iwabo, byaba ibiribwa, amavuta yo kwisiga imyambaro n’ibindi.

 

Iyo uganiriye n’Abanyarwanda baba mu mahanga hari byinshi bahuriraho, benshi bazakubwira ko bakumbuye isombe, ubugari, imyumbati, fanta citro n’ibindi.

Nyambo Liliane ni umwe mu bateye imboni iki kibazo yiyemeza kukibyaza amahirwe y’ubucuruzi.

Uyu mugore ukomoka mu Rwanda ariko kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinze iguriro yise ’Inyambo new African Market’ ribamo ibicuruzwa hafi ya byose byo mu Rwanda, cyane ibyo kurya.

Mu byo acuruza harimo ifu z’ubugari zitandukanye, imyumbati, amateke, inyama zo mu Rwanda, isombe, isambaza, agashya, amata, ikawa, icyayi, ubushera, ibisusa, ibigori n’ibindi.

Mu kiganiro na IGIHE, Nyambo yagarutse kuri ubu bucuruzi bwe, uko yageze muri Amerika n’icyerekezo yifuza kubuha.

IGIHE: Ku muntu utakuzi wamubwira ko uri nde?, wageze muri Amerika ryari?

Nyambo: Nitwa Nyambo Liliane navukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu 1994 natashye mu Rwanda niga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, nyakomereza mu Rwanda. Ayisumbuye na kaminuza byo nabyize mu Rwanda. Urumva ko mu Rwanda ariho nakuriye.

Nimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2010, ntuye mu Mujyi wa Arizona mu gace ka Phoenix.

Kuki wahisemo kwimukira muri Amerika?

Icyemezo cyo kuza muri Amerika nagifashe kuko naje nsanga umuryango wanjye hano, niyo mpamvu nahisemo kuba nashakishiriza ubuzima hano, ariko mu gihe runaka tuzataha iwacu mu Rwanda.

Igitekerezo cy’ubu bucuruzi cyaje gute?

Natangiye gutekereza gucuruza ibintu biva mu Rwanda kubera ko ubwo twageraga hano mu byukuri ntabwo twabashaga kubona ibiryo twifuza by’iwacu, ariko twagera mu masoko amwe n’amwe y’abanyamahanga ukagenda ubonamo akantu kamwe kamwe cyane cyane ibintu byo kwa Nyirangarama nk’Akabanga, Agashya, utuntu duke duke ariko tugahora twifuza ibiryo bituruka iwacu, ariko ukabona abanyamahanga impamvu batabizana ari byinshi ni uko batanabizi, noneho twagera nko mu masoko yabo tukaba twabagira inama tuti mwazazanye aka n’aka, ukabona barakazanye ariko ari kamwe wasabye.

Nyuma yaho nza kuvuga nti ariko ko umubare w’Abanyarwanda hano tumaze kuba benshi twirirwa dutuma ibintu mu Rwanda bikanatugora kutugeraho, uwatekereza iki kintu kugira ngo tumenyekanisha u Rwanda aho turi ko dufite ibintu byiza kandi duhora twifuza kurya.

Ni uko rero igitekerezo cyaje kuva umwaka ushize, ndabitekereza mbigishamo inama umugabo wanjye, tubona koko ni igitekerezo cyiza kuko tumaze kugira Abanyarwanda benshi cyane bamaze kugera hano, ndetse hari n’Abarundi n’Abanye-Congo baba bakoresha ibicuruzwa byacu. Nabishyize mu bikorwa mbona kandi koko ni byiza.

Gucuruza ni ibintu wakuze ukunda, cyangwa wabyisanzemo kubera indi mpamvu?

Impamvu nahisemo inzira y’ubucuruzi ni uko nakuze mbona mama ari umucuruzi, kandi acuruza ibiribwa. Niyo mpamvu nanjye nahisemo gukurikira inzira ye. No kubyiga narabyize ariko urugero narufatiye kuri mama.

Hari ibindi bintu wabanje gukora muri Amerika mbere yo gucuruza?

Imyaka maze muri Amerika nagiye nkora imirimo itandukanye, ariko ibyo nibanzeho cyane cyane ni ibintu kwa muganga kuko nibyo nari narize, mbivuyemo nibwo nahisemo kwikorera.

Wari ufite ibintu byinshi wacuruza, kuki wahisemo ibyo mu Rwanda?

Impamvu nahisemo gucuruza ibicuruzwa by’iwacu ni uko aribyo biryo byatureze kandi bifite intungamubiri zihagije, tuba tubikumbuye kandi iyo tubiriye tuba tunezerewe, ari abakuze ari abato bose barabirya, niyo mpamvu rero nahisemo ko tugomba gukomera ku muco tugakomeza kurya ibiryo by’iwacu, aho kurya ibyo mu mahanga.

Ni ibihe bicuruzwa mufite?

Ibicuruzwa byo mu Rwanda ibyinshi turabifite, nta kintu mucuruza aho utabona hano. Biratugora kubizana ariko 90% y’ibyo mucuruza aho mu Rwanda natwe tuba tubifite cyane cyane ibintu byo kwa Nyirangarama. Ubugari turubufite, ibitonore turabifite, ibijumba, imyumbati, icyayi, ikawa, imitobe n’ibindi bikorerwa aho iwacu.

Abakiliya benshi mufite ni abakomoka he?

Abakiliya benshi dufite ni abo muri Afurika y’Iburasirazuba, ariko umubare munini tubona ni Abanyarwanda, ariko tubona Abarundi, Abanya-Kenya, Abanya-Uganda ndetse n’Abanye-Congo.

Ibicuruzwa byo mu Rwanda bibageraho gute?, ntibibagora?

Ibicuruzwa byinshi tubona ukuntu bitugeraho dukoresha ubwikorezi bwo mu ndege, burahenda cyane ariko hari n’igihe dukoresha kontineri zigatwarwa n’ubwo, nibyo biba bihendutse ariko imara igihe kirekire ariko nabwo bikatugeraho, cyane cyane ku bintu biremereye. Ku bintu byoroshye nka fromage n’ibirungu byo mu Rwanda dukoresha indege.

Ni ibihe bicuruzwa bikundwa cyane mu byo mucuruza byose?

Ibicuruzwa dufite bikunzwe cyane hano ni hafi ya byose, cyeretse icyo utazanye. Ikintu cyose cyanditseho ko cyakorewe mu Rwanda kiba kiri ku isonga kiragurwa. Ifu z’igikoma ziragurwa cyane byagera ku bintu bya Bralirwa bikaba akarusho. Ikintu cyose uzi cyo kuri Nyirangarama, Akeza, Akarabo, Akarusho, Agasusuruko, Akabanga, Agashya, Akanozo, Byose birakundwa cyane.

Hakundwa kandi ifu y’ubugari ya Kinazi, ifu y’ubugari ya rusaro, ifu y’i Gitarama. Hari kandi isambaza z’i Gisenyi, urusenda rwitwa inshuti. Mbese ikintu cyose tuzanye cyo mu Rwanda kirakundwa pe, ahubwo ntabwo tubasha kubona ibihagije kubera ko ubwikorezi butugora.

Muri ubu bucuruzi haba hari imbogamizi muhura nazo?

Mu byukuri mu mbogamizi duhura nazo, itugora cyane cyane ni ubwikorezi kuko gukura ibintu mu Rwanda biraduhenda cyane noneho natwe tukazamura ibiciro kugira ngo tubone inyungu, ariko ubwikorezi burahenda cyane, hari n’igihe nshaka gucika intege zo kuzana ibintu kubera ikibazo cy’ubwikorezi.

Indi mbogamizi ni uko kubona ibicuruzwa byo mu Rwanda nabyo hari igihe bigorana, bakakubwira bati dufite ibicuruzwa ariko nta buryo bwo kubifunga buhari, cyane cyane abantu bo kuri Nyirangarama, baba bafite ibicuruzwa ariko nta buryo bwo kubifunga.

Ibicuruzwa by’uruganda Inyange biri mu byo Abanyarwanda baba muri Amerika bakunda

Ibiciro biba bihagaze gute ugereranyije n’ibyo mu Rwanda?

Ibiciro biba bihagaze neza, gusa nawe urabyumva nta kuntu bitahendaho gato, kubera ko tuba twashyizeho ubwikorezi, ariko natwe tugerageza kugabanya ibiciro kugira ngo umuntu wese ubyifuza bibashe kumugeraho neza kandi ku giciro cyiza.

Hari ibicuruzwa mutarabona kandi abakiliya bahora babisaba?

Ibicuruzwa abakiliya bahora batubaza kandi biba bikenewe cyane ni ibinyobwa bya Bralirwa, abantu hano rwose uba ubona ko urukumbuzi rwabyo rwabishe. Igicuruzwa cyose gikorerwa muri Bralirwa cyose kirakenewe, babashije kubitukezaho baba badufashije cyane.

Ni ikihe cyerekezo mufite muri ubu bucuruzi

Icyerekezo cyacu ni ugukura tugahaza abakiliya bacu, kuko ntabwo tubasha kubahaza nk’uko bikwiriye.

Ifu y’igikoma ya Sosoma iri mu byo Nyambo acuruza
Izi frigo zibamo inyama z’inkoko, ibisusa, intoryi, ibihaza n’ibikoro, byose biba byakuwe mu Rwanda
Nyambo acuruza ibintu bitandukanye bikomoka mu Rwanda
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments