Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bahaye impanuro abasirikare n’abapolisi bitegura kujya gusimbura abandi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique.
Izo mpanuro zatangiwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu Karere ka Bugesera ku wa 13 Nzeri 2025.
Abo basirikare n’abapolisi bayobowe na Maj. Gen Vincent Gatama bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka bakora ubwo butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique.
Mu izina rya Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye abo basirikare n’abapolisi kuzakomeza ikinyabupfura n’umurava byaranze Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa mu myaka ine ishize.
Yababibukije kandi ko akazi gakomeye kakozwe na bagenzi babo bagiye basimbura muri ubwo butumwa bagomba kugakomeza kuko ikigamijwe atari ukurwana gusa ahubwo ari ugufasha Leta ya Mozambique kubaka urwego rwayo rw’umutekano.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yasabye izo ngabo kuzakorera hamwe buri gihe no kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyateza icyasha isura nziza y’u Rwanda.
Ubutumwa bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique bukubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.
Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe kuva mu 2017 aho byishe abaturage 3,000 abandi ibihumbi 800 bava mu bayo.
Kuva Ingabo z’u Rwanda zahagera mu 2021 zabashije guhashya ibyo byihebe aho mu mpera za 2023 Mozambique yatangaje ko hejuru ya 90% by’Intara ya Cabo Delgado hamaze kugaruwamo umutekano abaturage bagasubira mu byabo.

