Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROEswatini igiye gutangiza mituweli nyuma yo kwigira ku Rwanda

Eswatini igiye gutangiza mituweli nyuma yo kwigira ku Rwanda

Mu biganiro byahuje Umuryango w’Abibumbye, Ishami ry’u Rwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Eswatini yatangaje ko iri kwiga uburyo yatangiza gahunda ya mituweli mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’ubuzima muri icyo gihugu.

 

Ibi byavugiwe mu biganiro byari bigamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu bufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ndetse n’icyakorwa ngo ubu bufatanye burusheho gutera imbere.

Hagarutswe kandi ku ruhare n’ibisubizo u Rwanda rukomeje kwishakamo binyuze mu kigo gishinzwe kumenyekanisha udushya, Rwanda Cooperative Initiative, aho ibihugu bitandukanye bikomeje kohereza intumwa ngo zize kwigira ku Rwanda.

Umuyobozi uhagarariye inyungu za Eswatini mu Rwanda, Dr. Subira Manzi yatangaje ko Eswatini ari kimwe mu bihugu byohereje intumwa mu Rwanda. Kuva 2018, iki gihugu cyohereje intumwa mu byiciro 25, bose hamwe ni 225, barimo abagize inteko z’umutekano, abakora mu bigo bya leta n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati “Muri Eswatini tugiye gutangiza gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé. Hari kurebwa uburyo iyi gahunda yazanwa muri iki gihugu binyuze mu bunararibonye bw’u Rwanda.”

Umuyobozi w’ikigo wa RCI, Uwase Patricie, yavuze ko batewe ishema n’uburyo ibindi bihugu bikomeje kuza kwigira mu Rwanda no kwigira ku bisubizo rwishatsemo, kandi ngo iyo baje, hari icyo rubigiraho.

Ati “U Rwanda rumaze kuba ubukombe kuva rwashyiraho ikigo RCI mu 2018. Tumaze kwakira amatsinda arenga 700 aturutse mu bihugu birenga 70 byiganjemo ibyo muri Afurika birenga 45. Abatugendera, baba baje kwiga, natwe kandi tukabigiraho.”

Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, avuga ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’uko ibihugu biri mu mu nzira y’amajyambere bishobora gufatanya.

Ati “Ubufatanye ntibukiri ikintu cyo guhitamo ubishatse, ahubwo ni ikintu cy’ingenzi. Butuma ibihugu bibasha gusangizanya ibisubizo byishatsemo, uko byakemuye ibibazo runaka, amasomo byize, ubumenyi, ibitekerezo n’ibindi.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clementine, yavuze u Rwanda rushishikajwe no gukomeza gutanga umusanzu ku bufatanye n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ati “U Rwanda rushyize umutima ku bufatanye bw’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ndetse n’imwe muri gahunda Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ishyize imbere mu mirimo ikora, kuko ari imwe mu nzira zo gukorera hamwe, gusangira ibitekerezo twese tugatera imbere.”

Ku wa 12 Nzeri buri mwaka, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana akamaro k’ubufatanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, birebera hamwe ibyagezweho n’ibikenewe gukorwa mu gukomeza kwiteza imbere.

Iyi gahunda ihuriwemo n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, Aziya, Amerika y’Amajyepfo na Oceania.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments