Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGATrump ashaka ko NATO ikaza ibihano ku Burusiya

Trump ashaka ko NATO ikaza ibihano ku Burusiya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yabwiye ibihugu biri mu Muryango w’ubutabarane wa NATO ko icyo gihugu kizashyiriraho ibihano bikakaye u Burusiya mu gihe nabyo bibishyizeho bikanahagarika kugura Peteroli ituruka mu Burusiya.

 

Ni ibikubiye mu ibaruwa Donald Trump yandikiye abayobozi b’ibihugu biri muri NATO, ishobora gutuma ibihugu biri muri uwo muryango bifatira ibihano bikomeye u Burusiya.

Donald Trump yakomeje agira ati “Nditeguye gufatira ibihano bikomeye u Burusiya mu gihe ibihugu byose byo muri NATO byabyemera bigatangira no kubishyira mu bikorwa kandi mu gihe ibihugu byose byo muri NATO byahagarika kugura ibikomoka kuri Peteroli mu Burusiya.”

Trump yakomeje agaragaza ko kuba ibihugu byinshi byo muri NATO byarakomeje kugura ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya bibabaje kandi byanaciye intege imbaraga zayo zo kuba yagira ijambo imbere y’u Burusiya.

Ati “Rero niteguye kubikora mu gihe namwe mwiteguye, mwebwe mumbwire gusa ngo ni ryari?”

Mu byo yasabye abo bakuru b’ibihugu kandi harimo no gushyiraho imisoro ku bicuruzwa bivuye mu Bushinwa byinjira mu bihugu bya NATO.

Yerekanye ko mu gihe NATO yashyiraho imisoro iri hagati ya 50% na 100% ku bicuruzwa byo biturutse mu Bushinwa byazakurwaho nyuma y’uko intambara y’u Burusiya na Ukraine ihagaritswe, byagira uruhare mu kuyihagarika vuba.

Yakomeje ashimangira ko iyo ntambara yarangira vuba mu gihe izo ngamba zaba zishyizwe mu bikorwa.

Ntabwo biramenyekana niba ibihugu byo muri NATO byose bizemera ibyo Trump yabisabye bikanabishyira mu bikorwa.

Perezida Trump kandi aheruka gusaba abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko na wo washyiriraho imisoro ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa n’u Buhinde ashinja gukomeza gushyigikira u Burusiya buhahayo ibikomoka kuri Peteroli.

EU nayo yafashe cyemezo cyo guhagarika ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli binyuze mu nyanja aho byatumye iyoherezwayo ivuye mu Burusiya, igera ku gaciro ka miliyari 1,72$ mu gihembwe cya mbere cya 2025 ivuye kuri miliyari 16,4$ mu gihembwe nk’icyo cya 2021.

Kugeza ubu EU iri mu biganiro bya nyuma byo kureba ku bijyanye n’imikoranire mu by’ubucuruzi n’u Buhinde.

Perezida Trump atekereza ko mu gihe ibihugu bikomeje gukorana n’u Burusiya bitafatirwa ibihano, bibutiza umurindi wo kurwana muri Ukraine kuko ibihano bufatirwa ntacyo bibukoraho.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments