Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUDUSHYAAbantu 6000 bahawe akazi: Dutemberane ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali bigeze...

Abantu 6000 bahawe akazi: Dutemberane ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali bigeze kuri 67% bitunganywa

Imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali igeze kuri 67%, ndetse biterenze muri Mata 2025 biteganyijwe ko bizaba byatashywe.

 

Ibi bishanga byitezweho guhindura isura y’Umujyi wa Kigali birimo icya Gikondo gifata igice cya Remera, Kimihurura, Gatenga gihura n’igishanga cya Rugenge-Rwintare gifata igice cya Kacyiru n’igice cya Muhima bigahurira n’igishanga cya Muhima ku Kinamba.

Naho igishanga cya Kibumba ahahoze UTEXRWA gihuza Umurenge wa Kinyinya, uwa Gisozi ni igishanga cya Nyabugogo gihuza Umurenge wa Muhima na Gatsata.

Biri ku buso bwa hegitari 500. Icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa hegitari 162, icya Nyabugogo gifite ubuso bwa hegitari 131, icya Kibumba kiri ku buso bwa hegitari 68, icya Rwampara gifite ubuso bwa hegitari 65 n’icya Rugenge-Rwintare gifite hegitari 65.

IGIHE yatembereye ahari gukorerwa iyi mirimo yo izatwara miliyoni 80$. Gusa igice cya mbere kizatwara miliyoni 32$, ikindi gice kijyanye n’imyidagaduro kikazakorwa nyuma mu cyiciro cya kabiri.

Ibishanga biri gutunganywa mu buryo bwo kurwanya imyuzure mu Mujyi wa Kigali, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kuyungurura amazi ajya muri ibi bishanga.

Ibi bishanga bizaba bifite inzira z’abanyamaguru n’abanyonga amagare zireshya n’ibilometero 61,5. Igishanga cya Gikondo kizaba gifite inziza z’ibilometero 16.9, icya Rugenge-Rwintare kizaba kirimo inzira z’ibilometero 15.5, icya Rwampara gifite iz’ibilometero 10.

Igishanga cya Kibumba kizaba kirimo inzira z’abanyamaguru zifite ibilometero 9,8, icya Nyabugogo kizashyirwamo inzira z’abanyamaguru zifite ibilometero 9,3.

Hazashyirwamo ibyuzi bifata amazi 13, birimo n’Ikiyaga cya Nyabugogo kizaba gifite ubuso bwa hegitari 10. Igishanga cya Gikondo gifite ibyuzi bine, icya Kibumba gifite bitanu, icya Rugenge-Rwintare gifite kimwe, icya Rwampara gifite bibiri.

Ibi bishanga kandi byashyizweho n’imitego 142 ifata imyanda. Igishanga cya Gikondo kizaba gifite imitego 24, imitego, 16 mu cya Kibumba, 48 mu cya Rugenge-Rwintare, 30 mu cya Nyabugogo na 24 Rwampara.

Hazaba harimo n’uturwa turi hagati mu byuzi 14. Turimo tune tuzaba turi mu Gishanga cya Gikondo, dutandatu mu cya Kibumba, kamwe mu cya Rugenge-Rwintare, tubiri mu cya Nyabugogo na kamwe mu cya Rwampara.

Imirimo yo gutunganya Igishanga cya Rwampara igeze kuri 38%, icya Gikondo cyo kigeze kuri 70% gitunganywa, icya Rugenge-Rwintare kigeze kuri 62%, icya Kibumba 76%, na ho icya Nyabugogo kigeze 59%.

Umukozi wa REMA ushinzwe Porogaramu yo gukurikirana ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, Eng Uwera Martine Ati “Mu Gishanga cya Nyabugogo kiri inyuma kubera ko hari gukorwayo ikiyaga kandi iyo mirimo ikaba isaba imbaraga n’ibikoresho byihariye kugira ngo icyo kiyaga kibashe kuboneka.

“Ku Gishanga cya Rwampara ho impamvu kiri inyuma ni uko cyatangiye gutunganywa mu Ugushyingo 2024, mu gihe ibindi byari byatangiye gutunganywa muri Werurwe 2024.”

Igishanga cya Gikondo cyahawe umwihariko wo kugaragaza ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo. Kizashirwamo amasomero, aho umuntu yagurira amazi n’ibindi bifasha abahasuye.

Igishanga cya Rugenge-Rwintare cyahawe umwihariko wo kugira ikidendezi kinini kiri ku buso bwa hegitari eshanu. Gifata amazi aturuka mu cya Rwampara, Gikondo na Rugenge-Rwintare. Cyagenewe kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga ibidukikije.

Ni mu gihe Igishanga cya Kibumba cyo cyagenewe uburobyi. Hari ibyuzi bigenda bikurikirana bitandukanye, hashyirwemo n’ahagenewe ubusitani bw’intabo, hari inyubako igaragarizamo ibijyanye n’uburobyi mu Rwanda.

Igishanga cya Nyabugogo cyo cyagenewe ubushakashatsi no kwigisha ibijyanye no kurengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Igishanga cya Rwampara cyo cyagenewe kumurikirwamo ibikorwa n’ibikoresho bigaragaza umuco Nyarwanda, ibihingwa biba mu Rwanda, ibiribwa bihabarizwa n’ibindi.

Uwera ati “Tuzakoreshamo amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba mu rwego rwo kurengera no kubungabunga ibidukikije. Inzira zose z’abanyamaguru zizacanirwa n’aho abantu baparika imodoka.”

Eng Uwera yavuze abantu bataremererwa kuba bakogera muri ibi biyaga. Bishingiye k’uko muri ibi bishanga hakoreraga inganda zikoresha ibinyabutabire bitandukanye.

Buri mezi atandatu bapima ingano yabyo, Uwera akavuga ko bigenda biganyuka, “Nibishiramo ni bwo abantu bazemererwa kogamo.”

Mu gice cyagenewe ibikorwaremezo mu Gishanga cya Kibumba hazashyirwamo ibibuga by’umupira w’amaguru bibiri, mu cya Gikondo hashyirwemo kimwe, mu cya Rwampara hashyirwemo bibiri.

Mu gishanga cya Kibumba hazashyirwamo ibibuga bibiri bya Basketball, mu cya Gikondo hashyirwemo kimwe mu cya Rugenge-Rwintare hashyirwemo kimwe.

Ni mu gihe mu gishanga cya Kibumba hazashyirwamo ibibuga bya Volleyball bibiri, icya Gikondo hashyirwemo kimwe, icya Rugenge-Rwintare hashyirwemo kimwe mu gihe mu Gishanga cya Gikondo hazashyirwamo ikibuga cya Handball kimwe no mu cya Rwampara hashyirwemo ikindi.

Gutera ibiti muri ibi bishanga na byo byaributswe. Mu Gishanga cya Gikondo hazaterwa ibiti 1560 mu cya Rwampara haterwe ibiti 1511, mu cya Kibumba haterwe ibiti 1419 mu cya Rugenge-Rwintare haterwe ibiti 204.

Kugeza ubu gutunganya ibi bishanga byahaye akazi abantu 5917, barimo abagore 2893. Imirimo izarangira hatanzwe imirimo igera ku bihumbi 12.

Uwera yavuze ko mu Ukuboza 2025 imirimo yo gutunganya ibishanga izaba yarangiye. Icyakora bazabimurika muri Mata 2026 nyuma yo kugerageza ko ibyakozwe bikora neza.

U Rwanda kandi ruri gukora inyigo y’ibizakorerwa muri ibi bishanga. Biteganyijwe ko izarangira mu Ugushyingo 2025 bikazajyana n’igice cy’imyidagaduro kizatunganywa nyuma.

Abaturage 220,500 bazungukira mu kutazongera kugirwaho ingaruka n’imyuzure ndetse banabone uburyo bwo kuruhuka kuko hateganyijwe ahantu henshi baruhukira.

Uwera yavuze ko umumaro w’ibi bishanga watangiye kugaragara, uretse inyamaswa zatangiye kuzamo, n’imvura nyinshi iherutse kugwa yerekanye umumaro wabyo.

Ati “Murabizi ko imvura yagwaga Nyabugogo ikuzura n’umuhanda ukuzura amazi. Mu minsi ishize haguye imvura nyinshi ariko mwabonye ko itatumye imihanda yuzura.”

Kugeza ubu u Rwanda rufite ibishanga bigera kuri 915 bigize 10,6% by’ubuso bwose, aho 38 bingana na 20% bikomye.

Ibi nyuzi byo mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali bizajya binafasha mu gukora uburobyi

Izi nzira zo mu Gishanga cya Gikondo zigera mu gishanga cya Nyabugogo
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments