Mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira uwa 15 Nzeri 2025, ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura nticyakiraga indege. Ntibyatewe no kubura kw’umuriro w’amashanyarazi nk’uko byari bisanzwe ahubwo byatewe n’indege ya Leta y’u Bubiligi.
Mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri, indege ya sosiyete Brussels Airlines y’Ababiligi yageze kuri iki kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye ariko ntiyagwa mu mwanya yagenewe kuko amavuta yayo yavaga cyane.
Mu bagenzi bari bayirimo harimo abari bagiye i Entebbe muri Uganda na Bruxelles mu Bubiligi. Byabaye ngombwa ko bacumbikirwa muri hoteli z’i Bujumbura mu gihe hakorwaga ibishoboka kugira ngo ikanikwe.
Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ingendo za gisivile, Joël Nkurabagaya, yasobanuye ko iyi ndege yafunze inzira inyuramo izindi mu gihe zitegura guparika, ati “Inzira indege zinyuramo yari ifunze ijoro ryose.”
Gufunga iyi nzira rukumbi ikibuga cy’indege cya Bujumbura gifite, byatumye izindi ndege zagombaga kuhagwa zihindura ibyerekezo muri iryo joro ryose.
Mu ma saa tanu y’amanywa yo ku wa 15 Nzeri, iyi ndege yashyizwe ku ruhande kugira ngo ikanikwe. Kuva ubwo, ubuzima bwo kuri iki kibuga cy’indege bwasubiye ku murongo.