Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROMiss Muyango yasimbujwe ku Isibo TV

Miss Muyango yasimbujwe ku Isibo TV

Miss Muyango wari umaze igihe akora ku Isibo TV mu kiganiro ‘Take over’ yasimbujwe Khadidja Nino wari usanzwe umenyerewe kuri Flash TV watangiye gukora muri iki kiganiro ku wa 15 Nzeri 2025.

 

Hashize iminsi Miss Muyango asezeye ku Isibo TV aho yari amaze igihe akorera mu kiganiro ‘Take over’ yakoranaga na MC Buryohe ndetse na DJ Tricky.

Miss Muyango yatangiye gukora ku Isibo TV mu 2023, icyo gihe akaba yari asimbuye Bianca wari umaze gusezera.

Khadidja Nino wamusimbuye we avuye kuri Flash TV aho yari amaze imyaka itanu akora nyuma yo gusimbura Bianca wari umaze kuhasezera.

Muri Mutarama 2020 ni bwo Isibo TV yatangiye ku mugaragaro, itangira igaragara gusa kuri Star Times ndetse yadukana ibiganiro by’imyidagaduro mu rwego rwo gususurutsa urubyiruko.

Isibo TV yamaze kubyara Isibo Radio na yo ikundwa n’abatari bake mu biganiro bitandukanye by’imyidagaduro.

Khadidja Nino niwe wasimbuye Miss Muyango ku Isibo TV
Khadidja Nino yatangiye ikiganiro ‘Take over’ ku Isibo TV
Khadidja Nino yari amaze imyaka itanu kuri Flash FM na Flash TV
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments