Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAMuri Tunisie hahagurutse ubwato 20 bugiye gucira inzira inkunga zijya muri Gaza...

Muri Tunisie hahagurutse ubwato 20 bugiye gucira inzira inkunga zijya muri Gaza zakumiriwe

Ubwato 20 butwaye ubutabazi n’abaharanira uburenganzira bwa Palestine, bwatangiye urugendo buva muri Tunisie, mu rwego rwo guhangana n’igisirikare cya Israel gikomeje gukumira ubutabazi bwoherezwa muri Gaza.

 

Mbere yo guhagurukira ku cyambu cya Bizerte kiri mu majyaruguru ya Tunisie ku wa 15 Nzeri 2025, Umunya-Suède w’impirimbanyi, Greta Thunberg, yagize ati”Turashaka no gutanga ubutumwa ku bantu bo muri Gaza bakamenye ko Isi itabibagiwe.”

“Niba leta zacu zarananiwe gufata ingamba, natwe nta mahitamo yandi dufite usibye gufata iya mbere tugahangana.”

Amakuru dukesha AFP, avuga ko ubwo bwato uko 20, bwavuye i Barcelone bugahurira i Bizerte, aho bwahagurukiye mu gitondo cya kare.

Umuhuzabikorwa w’icyo gikorwa, Yasemin Acar, yashyize amafoto kuri Instagram agaragaza ubwo bwato buhaguruka mu rucyerera, ayakurikiza ubutumwa bugira buti “Abafungaga inzira zerekeza muri Gaza bagomba guhagarikwa, kandi dushyize hamwe duharanira ubumwe, icyubahiro n’ubutabera.”

Byatangajwe ko ubwato bubiri muri ubwo bwagabweho ibitero na drones mu minsi ibiri ikurikirana y’icyumweru gishize, nyuma y’icyo gitero, ubutegetsi bwa Tunisie bwacyamaganiye kure, buvuga ko bugiye gutangiza iperereza.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, Rima Hassan, wahagaritswe n’Ingabo za Israel muri Kamena, ubwo yageragezaga kwinjira muri Gaza, yavuze ko afite ubwoba bw’ibindi bitero bishobora kuba.

Yagize ati “Turi kwitegura ingaruka zitandukanye, abantu bakomeye bashyizwe mu bwato bubiri bunini butandukanye, kugira ngo tubarindire umutekano.”

Uru rugendo rwagiye rusubikwa kenshi kubera impungenge z’umutekano, gutinda gutegura ubwato, hamwe n’ikirere kitababaniye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments