Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUChoplife ya Mr Eazi imaze gusora miliyari 17 Frw mu Rwanda

Choplife ya Mr Eazi imaze gusora miliyari 17 Frw mu Rwanda

Umuhanzi Mr Eazi washinze Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe “Choplife”, yagaragaje ko imaze gutanga imisoro ya miliyari 17 Frw mu gihe cy’imyaka itatu ikorera mu Rwanda.

 

Ibi byagaragajwe mu butumwa uyu Munya-Nigeria yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025.

Yagize ati “Nishimiye guhura n’abantu bo mu buyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA), barimo Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald n’ikipe ye. Twavuganye ku bijyanye n’imikino y’amahirwe, no gukomeza ubufatanye hagati y’ikigo n’uru rwego.”

“Kuva mu Ukwakira 2022 Choplife Gaming ikorera mu Rwanda nka sosiyete y’imikino y’amahirwe, yatanze umusanzu wayo mu gutanga umusoro w’arenga miliyari 17 Frw.

Mr Eazi yongeyeho ko ibi byose yabishobojwe no gukorera mu gihugu kirimo inzego ziharanira itarambere ry’imikoranire myiza, kandi akaba yifuza ko ishoramari rye ryo mu Rwanda ryarushaho gutera imbere no mu bihe biri imbere.

Mu mwaka w’imikino wa 2023/24 hashize igihe gito Choplife igeze mu Rwanda, yatangiye gukorana na Rayon Sports, ikayambara ku kuboko na yo ikayifasha mu bikorwa bitandukanye birimo kuzamura impano z’abakiri bato, kuyifasha mu miyoborere, ibirori n’ibindi.

Kugeza ubu, iyi sosiyete y’imikino y’amahirwe ikorera mu bihugu bitandatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Iburengarazuba, ikaba ifite intumbero zo gukomeza kwagura imbibi ikagera mu bihugu byose byo muri Afurika.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments