Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yatangiye gushaka urubyiruko ruzitabira amarushanwa yarugenewe mu kurufasha kwiteza imbere ya Youth Connekt na Art Connekt.
Iyi minisiteri ifite intego yo guteza imbere urubyiruko no gushyigikira ubuhanzi mu Rwanda, igaragaza ko ayo marushanwa ya YouthConnekt 2025 na ArtsConnekt 2025 yatangijwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU.
Kugeza ubu hakomeje igikorwa cyo kwiyandikisha ku rubyiruko rufite imishinga, cyatangijwe ku wa 13 Kanama 2025 kikazarangira ku wa 30 Nzeri 2025.
YouthConnekt Awards ireba ibyiciro bitandukanye birimo ICT, Ubuhinzi (AgriConnekt), Inganda (Manufacturing), n’Ibindi bikorwa bya serivisi. Hari n’ibyiciro byihariye birimo icy’abafite ubumuga n’icy’abagore.
Ku rundi ruhande ArtsConnekt yo irebana n’ubugeni mu muziki n’imbyino (Performing Arts), Ubugeni Mberajisho (Visual Arts), n’Ubuvanganzo.
Uwa mbere muri buri cyiciro azahabwa miliyoni 15 Frw, umukurikiye miliyoni 12 Frw, uwa gatatu ni Miliyoni 8 Frw, mu gihe igihembo gito aba ari miliyoni 1 Frw yo guherekeza uwitabiriye ayo marushanwa.
Abagore n’Abafite ubumuga uwa Mbere azahabwa Miliyoni 5 Frw.
Biteganyijwe ko nibura muri aya marushanwa hazahembwa urubyiruko 270 mu Gihugu hose.
Abatoranyijwe ku rwego rw’Akarere bazahabwa amahugurwa n’abajyanama mu gutunganya imishinga.
Ayo marushanwa yitezweho gutanga amahirwe yo kwihangira imirimo no guhanga udushya no gushyigikira ubukungu bushingiye ku buhanzi n’ubudasa bw’urubyiruko.
Urubyiruko rwose ruri hagati y’imyaka 18–30 rufite imishinga rwasabwe kwiyandikisha, banyuze ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Muri Gashyantare 2025, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yatangaje ko mu marushanwa ya YouthConnekt 2024 hakoreshejwe arenga miliyoni 500 Frw mu guhemba abayitabiriye guhera ku rwego rw’Umurenge kugera ku rw’Igihugu.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye abatsinze muri aya marushanwa gukoresha neza inkunga bahawe no guharanira iterambere ry’imishinga yabo bagamije kwiteza imbere no guteza imbere bagenzi babo.
Ati “Ndagira ngo mbabwire ko ibintu byose twirinda yaba mwebwe mwatsinze, abari gushaka ibyo bakora ndetse n’abari mu mashuri, mujye mwirinda inzoga. Tunywe gake. Inzoga zitaruvangira ukaba wari mu murongo mwiza w’ishoramari ukawusenya kubera ubusinzi.”