Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGATrump na Xi Jinping bagiye kuganira ku mwanzuro wa nyuma ku kibazo...

Trump na Xi Jinping bagiye kuganira ku mwanzuro wa nyuma ku kibazo cya Tik Tok

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping, bagiye kugirana ikiganiro kuri telefone kugira ngo bafate umwanzuro wa nyuma ku kuba ibikorwa bya Tik Tok muri Amerika byakwegurirwa Abanyamerika.

 

Kuganira kw’abo ba perezida bombi kuje nyuma y’ibiganiro byabereye muri Espagne hagati y’intumwa za Amerika n’iz’u Bushinwa ku itariki 14-15 Nzeri 2025.

Izo ntumwa zaganiraga ku kibazo cy’urubuga nkoranayambaga rwa Tik Tok rufitwe na sosiyete y’Abashinwa ya ByteDance, Amerika ishaka ko ibikorwa byayo muri Amerika byagurwa n’Abanyamerika.

Muri ibyo biganiro Amarika yemeje ko byagenze neza ndetse igaragaza ko hari icyizere ko Tik Tok muri Amerika ishobora kugurwa n’Abanyamerika gusa umwazuro wa nyuma uzafatwa na perezida Trump na Xi mu kiganiro bazagirana kuri telefone kuri uyu wa Gatanu.

Perezida Trump yanditse ati “Nzaganira na Perezida Xi ku wa Gatanu tubifateho umwazuro mu gihe cya vuba.”

Yongeyeho ko uri urubuga ari ingenzi ku rubyiruko rw’Abanyamerika ku buryo badashaka kurutakaza.

Ni mu gihe Trump yari yaratanze nyirantarengwa yongerewe inshuro eshatu isaba Abashinwa kugurisha ibikorwa bya Tik Tok muri Amerika ku Banyamerika muri icyo gihe bitaba ibyo rugahagarikwa muri icyo gihugu kuko rushinjwa kwiba Amakuru muri icyo gihugu ruyajyana mu Bushinwa.

Tik Tok kuri ubu ikoreshwa n’Abanyamerika miliyoni 170 buri kwezi mu gihe ku Isi hose ikoreshwa n’abari hagati ya miliyari imwe n’igice na miliyari imwe na miliyoni 900 buri kwezi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments