Defisiti y’ubucuruzi bw’u Rwanda yagabanutseho 12.5% mu gihembwe cya kabiri cya 2025 (kuwa Mata–Kamena), ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize, nk’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kibitangaza.
Raporo ya Formal External Trade in Goods yasohotse ku ya 15 Nzeri igaragaza ko ubucuruzi bwose hamwe bwari miliyari $1.73 (hafi miliyari 2.49 Frw), bukaba bwaragabanutseho 13% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2025.
Kohereza ibicuruzwa hanze byaragabanutse
Ibicuruzwa byoherejwe hanze bivuye mu Rwanda (domestic exports) byagabanutseho 28.03% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2025, bigera kuri $346.04 miliyoni (miliyari 498.2 Frw). Ugereranyije n’umwaka ushize (igihembwe cya kabiri cya 2024), nabyo byaragabanutseho 35.64%.
Ibihugu byoherejwemo byinshi ni: Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE): $97.94 miliyoni (28.3%), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC): $69.86 miliyoni (20.19%), Ubushinwa: $40.88 miliyoni (11.81%), Ububiligi: $14.40 miliyoni (4.16%), Luxembourg: $13.64 miliyoni (3.94%)
Ibi bihugu bitanu byihariye 68.40% by’ibyoherejwe byose hanze.
Kongera kohereza ibyo u Rwanda rwazanye (Re-exports)
Ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga nk’uko byinjiye (re-exports) byageze kuri $142.41 miliyoni (miliyari 205 Frw), bigabanukaho 13.17% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2024.
Ibicuruzwa byiganjemo ni ibiribwa n’amatungo ($51.59 miliyoni), ibikomoka kuri peteroli ($31.94 miliyoni), n’ibinyobwa n’itabi ($13.34 miliyoni). Ibi byose hamwe byagize 68.03% by’ibyoherejwe nk’uko byinjijwe.
DR Congo niyo yakiriye byinshi muri byo, aho yihariye 94.5% by’ibicuruzwa byongeye koherezwa.
Kuzana ibicuruzwa mu gihugu byaragabanutse
Ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2025 byari bifite agaciro ka $1.24 miliyari (miliyari 1.79 Frw), bigabanutseho 20.50% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2024, ndetse bikaba byaragabanutseho 9.55% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2025.
Ibyiciro bitanu byazanywe cyane ni: Imashini n’ibikoresho by’ubwikorezi: $249.02 miliyoni, Ibiribwa n’amatungo: $224.67 miliyoni, Ibicuruzwa byakozwe mu byuma n’ibikoresho: $172.23 miliyoni, Ibikomoka kuri peteroli: $162.79 miliyoni, Imiti n’ibindi biyifitanye isano: $137.61 miliyoni
Ibihugu bitanu byakomokagaho byinshi mu byatumijwe ni Ubushinwa ($275.63 miliyoni), Tanzaniya ($178.94 miliyoni), Ubuhinde ($107.83 miliyoni), Kenya ($78.17 miliyoni) na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ($70.45 miliyoni). Ibi byose hamwe byagize 57% by’ibyatumijwe mu mahanga.