Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAUSA: Amakuba ategereje abakozi bishimiye urupfu rwa Charlie Kirk

USA: Amakuba ategereje abakozi bishimiye urupfu rwa Charlie Kirk

Visi perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yatangaje ko abakozi bose bagaragaye bishimira urupfu rwa Charlie Kirk bagomba gukurikiranwa n’abakoresha babo.

 

Vance yagize ati “Mubashyire ahagaragara kandi muhamagare n’abakoresha babo.”

yongeyeho ko Amerika itemera ubugizi bwa nabi bushingiye kuri poliki.

Abakozi birukanywe cyangwa bahagaritswe mu kazi kubera kwishimira urupfu rwa Charlie barimo abapilote, abaganga,abarimu n’abakora mu nzego z’umutekano.

Vance afatanyije n’abayobozi b‘aba-Republicains, biyemeje kwirukana abakozi bose bagaragaye bishimira urupfu rwa Charlie.

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko wo muri Florida , Randy Fine yavuze ko azashyira imbaraga ku kwirukanwa kw’abakozi bishimiye uru rupfu, ndetse bamburwe ibyangombwa birimo ibyo gutwara imodoka, iby’akazi n’ibindi.

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko Nancy Mace, wo mu majyepfo y’umujyi wa Carolina, yasabye gukuraho inkunga ya leta ku bigo by’amashuri bitazahagurukira abakozi bameze batyo.

Charlie Kirk wamenyekanye nk’impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika ikuzo yahoranye, wanashinze umuryango wa Turning Point USA, yishwe arashwe ku wa 10 Nzeri 2025.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments