Urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Munyemana Sosthène wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwatangiranye impaka zikomeye mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa.
Uru rubanza rwatangiranye n’indahiro z’Inteko y’inyangamugayo ku wa 16 Nzeri 2025. Hasomwe kandi urutonde rw’abatangabuhamya barimo inzobere, abashinja n’abashinjura, bazatanga ubuhamya mu buryo bw’imbonankubone n’abazifashisha ‘video-conference’.
Umucamanza yasobanuye ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse kwandikira uru rugereko, burumenyesha ko umutangabuhamya wari kuzashinjura Dr. Munyemana atazabona uko ajya muri uru rubanza i Paris bitewe n’uko azaba ari mu bikorwa bya siporo asanzwe akora i Kigali.
Nyuma y’aho umucamanza amenyesheje ababuranyi iby’iyi baruwa, abanyamategeko ba Dr. Munyemana bagaragaje ko uyu mutangabuhamya agomba kujya i Paris, agatanga ubuhamya bushinjura umukiriya wabo.
Nyuma y’impaka ndende, umucamanza yamenyesheje abanyamategeko ba Dr. Munyemana ko uru rugereko rugiye gusuzuma ikibazo cy’uyu mutangabuhamya kugira ngo rurebe niba kujya gutangira ubuhamya i Paris byashoboka.
Abatangabuhamya bashinjura Dr. Munyemana barimo babiri bakoranye mu bitaro byo mu Bufaransa n’umuhungu we bahawe umwanya, bagaragaza ko ushinjwa atagize uruhare muri Jenoside, ko ahubwo yari yariyemeje gukiza kurokora abantu binyuze mu buvuzi.
Mu Ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr. Munyemana ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri ibi byaha, rumukatira igifungo cy’imyaka 24.
Uyu muganga wakoreye mu bitaro bya Butare, akanigisha mu ishami ry’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda rishinzwe ubuvuzi, yarajuriye, amenyesha urukiko ko atigeze akora ibi byaha, bityo ko akwiye kugirwa umwere.
Biteganyijwe ko urubanza rwe rukomeza kuri uyu wa 17 Nzeri, rukazarangira tariki ya 24 Ukwakira 2025 mu gihe nta mpinduka zabaho.
Dr. Munyemana i Butare
Dr. Munyemana yakuviye i Mbare, Komini Musambira muri Perefegitura ya Gitarama, tariki ya 9 Ukwakira 1955.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Munyemana yari atuye muri Selile ya Gitwa i Tumba. Yashinjwe kugira uruhare mu bwicanyi bwahakorewe no mu bindi bice nko mu mujyi wa Butare, ibyatumye yitwa “Umubazi wa Tumba”.
Abatangabuhamya bahamije ko mu nama yayobowe na Konseye Bwanakeye François tariki ya 17 Mata 1994, Dr. Munyemana yavuze ijambo rikarishye, ati “Umwanzi aturimo. Ncumbikiye Abahutu 15 bavuye i Kigembe baje bahunga Inkotanyi zinjiriye i Burundi.”
Bavuze kandi ko mu gihe cya jenoside, Dr. Munyemana yambaraga amashara akitwaza n’icumu, nyuma aza kwitwaza imbunda. Bahamije ko yari afte urufunguzo rw’ibiro bya Segiteri ya Tumba, aho yafungiraga Abatutsi mbere yo kubica.
Dr. Munyemana avugwaho kuba inshuti magara ya Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe muri “Guverinoma y’Abatabazi”. Kambanda yiyemereye ko yagize uruhare muri Jenoside, akatirwa igifungo cya burundu.