Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yibukije mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ko nta yandi mahitamo afite, uretse kumvikana na Vladmir Putin, ku buryo bwo kurangiza intambara.
Ni ingingo Trump yagarutseho ku wa 16 Nzeri 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo gufata urugendo yerekeza mu Bwongereza.
Ati “Zelensky agomba kumvikana.”
Putin amaze igihe atangaza ko yiteguye kuganira na Zelensky ariko agashimangira ko inama izabahuza igomba kubera i Moscow, ibintu uyu mugenzi we wa Ukraine adakozwa, kuko ashimangira ko hari ahandi henshi yabera.
Donald Trump aherutse gutangaza ko yaje gusanga ko bikenewe ko ashyiramo imbaraga kugira ngo Zelensky na Putin bazemere guhura.
Bimwe mu byo u Burusiya busaba kugira ngo intambara ihagarare harimo kuba Ukraine izahagarika icyemezo cyo kujya muri NATO n’indi muryango ya gisirikare, ndetse ikemera guhara ibice byayo birimo na Crimea u Burusiya bwiyometseho mu 2014.