Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGATrump yagiriye uruzinduko mu Bwongereza

Trump yagiriye uruzinduko mu Bwongereza

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Bwongereza aho yagaragaje ko ruzibanda cyane ku birebana n’ubucuruzi.

 

Donald Trump n’umugore we Melanie Trump berekeje mu Bwongereza aho biteganyijwe ko bakirwa n’Umwami Charles III.

Perezida Trump ni uruzinduko rwa Kabiri agiriye mu Bwongereza nka Perezida wa Amerika kuko yaherukagayo mu 2019. Yavuze ko kuri iyi nshuro byateguwe n’Ubwami (Windsor Castle).

Yashimangiye ko urwo rugendo rwe ruzibanda cyane ku bucuruzi.

Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yizeye ko uru ruzinduko rwa Trump ruzatuma abantu bongera kugirira icyizere ubuyobozi bwe.

Biteganyijwe ko Trump azakirwa na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Bwongereza Warren Stephens, Umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Yvette Cooper na Vicount Hood.

Ku wa Gatatu, ibikorwa n’imihango y’i Bwami izatangira aho Trump azahura n’Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla hamwe n’igikomangoma Prince William na Catherine.

Biteganyijwe ko kandi Donald Trump azasura akanaha icyubahiro imva y’Umwamikazi Elizabeth II.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Trump azaba umushyitsi w’icyubahiro mu birori byo gusangira bizabera mu ngoro y’umwami.

Ku wa Kane mu gitondo, Perezida Donald Trump azasezera ku banyamuryango b’umuryango w’ubwami mbere yo guhura na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer.

Biteganyijwe ko Keir Starmer azakira Trump i Chequers bagirane ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano wa Ukraine no kureba ko Trump yagabanya imisoro yongerwa ku byuma bya Aluminium biri mu bikorerwa mu Bwongereza ukava kuri 25% ukagera kuri 0%.

Trump yari yemeje ko uwo musoro uzagabanywa ariko ntabwo birashyirwa mu bikorwa.

Ibihugu byombi bitegerejweho kandi gushyira umukono ku masezerano ya miliyari nyinshi z’amadolari agamije guteza imbere imishinga yerekeye ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, ishobora gufasha mu gutanga amashanyarazi akenerwa n’ibigo bishya bikora ku bijyanye na artificial intelligence.

Starmer aheruka gutangaza umushinga uhuza Amerika n’u Bwongereza wo kubaka inganda nto zitunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire zizwi nka ‘Small Modular’ na ‘Micro Reactors’.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments