Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOAmateka ashobora kwandikwa! Icyizere ku bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Amateka ashobora kwandikwa! Icyizere ku bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Sempoma Félix, yavuze ko Shampiyona y’Isi ya 2025 ishobora gusiga amateka, uretse kuba inshuro ya mbere izaba ibereye muri Afurika, bikazaba n’inshuro ya mbere irangijwe n’umukinnyi w’Umunyarwanda mu cyiciro cy’abakuru.

 

Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kuba ku nshuro ya 98, izakirwa n’Umujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, ndetse yitezwemo abakinnyi baturutse mu bihugu bisaga 100.

Abakinnyi 23 ni bo bazahagararira u Rwanda ndetse bakomeje imyitozo bari gukorera mu Karere ka Bugesera mu gihe habura iminsi itanu gusa ngo irushanwa ritangire.

Umutoza Sempoma Félix yavuze ko imyiteguro imeze neza kuko bayimazemo igihe aho bayikoreye mu Karere ka Musanze, mu Bufaransa no mu Bugesera kubera ibyo babaga bakeneye kugeraho ndetse kuri ubu hari icyizere nubwo mu nshuro zitandukanye bitabiriye mu myaka ishize, na bwo babaga bagifite.

Ati “Shampiyona z’Isi twakoze, twabaga dufitemo abakinnyi babiri cyangwa batatu, ndetse tukazikorera hanze. Twabaga dufite icyizere ko tugomba gusoza bikarangira tutayirangije. Ubu turi mu Rwanda, imbere y’Abanyarwanda n’abafana bacu. Navuga ko nkurikije uko Shampiyona z’Isi ziba zimeze, ntabwo ziba zoroshye, kandi mu magare ntabwo habamo kuba uri iwanyu.”

Ku kijyanye no kuba nta mukinnyi w’Umunyarwanda urasoza isiganwa ry’abakuru, Sempoma yavuze ko uyu mwaka ari uw’amateka, ndetse bishoboka kubona abakinnyi b’Abanyarwanda bitwara neza mu byiciro bitandukanye.

Ati “Icyo nakwizeza Abanyarwanda ni uko abakinnyi dufite bitoje, morale ni yose, ubushobozi barabufite, Minisiteri yarabafashije ndetse ibikoresho dufite ni ibigezweho. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo byibuze uyu mwaka ube uw’amateka.”

“Amateka ni uko Shampiyona y’Isi ije mu Rwanda ndetse akaba ari ubwa mbere ije muri Afurika. Rero andi mateka ashobora kwandikwa ni uko Umunyarwanda azitwara neza Shampiyona y’Isi mu byiciro bitandukanye.”

Visi Perezida wa Mbere w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Bigango Valentin, yavuze ko imyiteguro muri rusange igeze kure ndetse Ikipe y’Igihugu yafashijwe muri byose yari ikeneye.

Ati “Imyiteguro irakataje, abo dufatanyije gutegura turi gushyiraho utudumo twa nyuma ku bice bitandukanye bigize Shampiyona y’Isi, ku rugero rwa 96% turi ku rwego rwiza. Imyiteguro twari twarateganyirije Ikipe y’Igihugu yarayikoze, ubona ko aho bigeze bari gutekereza irushanwa, biraganisha aho twifuza.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Sempoma Félix, yavuze ko Shampiyona y’Isi ya 2025 ishobora kubamo amateka ku bakinnyi b’Abanyarwanda

Abakinnyi na bo bifitiye icyizere

Byukusenge Patrick uri mu bakinnyi bafite ubunararibonye, witabiriye amasiganwa menshi akomeye kandi mpuzamahanga, yavuze ko biteguye ku buryo bashobora no gukina ku munsi ukurikiyeho.

Ku bijyanye no kuba nta Munyarwanda wakinaga isiganwa ry’abakuru ngo asoze, Byukusenge yavuze ko kuba agiye gukinira i Kigali bishobora gutuma habaho impinduka.

Ati “Hari icyo bizahinduraho, kuko Shampiyona y’Isi ibereye muri Afurika bwa mbere, ndumva hari icyo bizahinduraho kuri twe nk’Abanyarwanda. Iriya ‘circuit’ ntabwo ari ubwa mbere tugiye kuyikora, nubwo tutayinyuzemo inshuro nyinshi, ariko twahakiniye kenshi. Intego dufite ni uguhangana, nzi neza ko miliyoni z’Abanyarwanda ni twe zizaba zihanze amaso.”

Yashimangiye kandi ko intera y’ibilometero 267,5 bizakinwa ku munsi wa nyuma w’irushanwa atari ikibazo kuko basanzwe bakora ibilometero bigera kuri 300 mu myitozo.

Nirere Xaverine witwaye neza mu masiganwa menshi yakinnye muri uyu mwaka, uzaba uri mu bakobwa bakuru bane bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare agiye gukina ku nshuro ya gatatu,

Ati “Ni Shampiyona itandukanye n’izo nitabiriye mu 2023 na 2024, kuko yo izatangira tuzenguruka, dusoze tuzenguruka, kuba turi mu Rwanda aho twitoreza buri munsi, ndumva tuzitwara neza tukaba twabasha kuyitsinda.”

Byusa Pacifique ari mu bakinnyi batarengeje imyaka 19 bagiye gukina isiganwa mpuzamahanga ku nshuro ya mbere.

Ati “Ni isiganwa rikomeye ryanjye rya mbere riri ku rwego mpuzamahanga, ngiye guhanganamo n’abakinnyi mpuzamahanga, bari ku rwego ruri hejuru y’urwanjye. Niteguye neza, nabonye imyitozo ihagije, nakurikije gahunda y’abatoza banjye kandi ndizera ko nzitwara neza.”

Mugenzi we, Uwiringiyimana Liliane, na we uzakina mu bakobwa batarengeje imyaka, yagize ati “Tuzakora uko dushoboye kose twitange ku buryo tuzasoza Shampiyona y’Isi.”

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments